Umugore yatashye i we mu rugo nyuma y’ibyumweru 2 akorewe ikiriyo ko yahitanywe na Covid-19
Umukecuru w’imyaka 60 y’amavuko yatunguye umuryango we wari umaze ibyumweru 2 mu gahinda nyuma yo kubwirwa ko umubyeyi wabo yahitanwe na Covid-19, agaruka amahoro mu rugo rwe rwari rwaramaze kumuheba.
Madamu Muktyala Girijamma wo mu gihugu cy’u Buhinde wari urwaye Covid-19,ibitaro yari arwariyemo byemeje ko yahitanwe n’iki cyorezo ndetse ko umurambo we ugomba gutwikwa, abagize umuryango we bahita bajya mu kiriyo.
Umwuzukuru we Nagu,yabwiye abanyamakuru ko bagiye kumusura mu bitaro bya Vijayawada kuwa 15 Gicurasi,abaganga bababwiye ko yapfuye ndetse ko bamaze kumupfunyika mu igunira bityo bagomba kujya kumutwika.
Abashinzwe umutekano wo muri ibi bitaro babwiye aba bantu ko batabasha kureba uyu murambo kubera ko wamaze gushyirwa mu isanduku ugiye gutwikwa.
Nagu yagize ati “Umuganga wari ku burinzi uwo munsi ntabwo yigeze abwira marume ko yimuriwe mu bindi bitaro ahubwo yamubwiye ko yishwe na Covid.
Twarabyizeye,tujya mu buruhukiro bw’ibitaro batwereka umurambo w’undi mugore.Kubera ko tutari twemerewe kureba umurambo mu maso kubera ko yari yamaze gushyirwa mu igunira tujya kumutwika,tunakora imigenzo yo kumusezeraho.”
Nubwo umuryango wa Girijamma wakoze ikiriyo ndetse hagashira amezi 2,batunguwe no kubona uyu mubyeyi wabo atashye ari muzima.