AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore yakubise umugeri umukazana we amukuramo inda y’amezi arindwi

Kugica Munsi cyo kuwa Gatatu ushyize nibwo amakuru yumvikanye mu gace ka Trans Mara West  mu gihugu cya Narok ko umugore yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano azira gukubita umukazana we umugeri mu nda bikamuviramo ingaruka yo kuvamo inda y’amezi arindwi.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko witwa Annah Kirui yari amaze iminsi areba iry’ingwe uyu mugore w’umuhungu we bitewe n’uko atigeze yishimira na gato kuba Viola Langat w’imyaka 22 hvbly’amavuko yaramubereye umukazana.

Amakuru aremeza ko  uyu mugore yakubise uyu mukazana we umugeri mu bifu, amusanze iwe mu rugo mu gace ka Tabaita mu gihe umugabo we yari amaze umwanya aribwo avuye mu rugo.

Daily Mail yatangaje ko uyu mukecuru yihereranye umukazana we akamukubita, mu gihe umuhungu we w’imyaka 24 y’amavuko witwa  Bernard Langat,yari yagiye gukora mu murima.

Nyuma yo gukubitwa k’uyu mukobwa ukiri muto, inzego zishinzwe umutekano zahise zihutira kumuhamagariza ubutabazi kugira arokorwe kuba yahitanwa n’inda yavagamo.

Uyu mugore w’imyaka 22 yavuyemo inda mu gihe yari yiteguye kubyara umwana w’imfura, kugeza ubu abaganga bemeza ko amerewe neza ntakibazo.

Nyirabukwe Annah Kirui we acumbikiwe ku biro bya polisi ya Angata Barrikoi police aho akomeje gukorwaho iperereza kuri iri hohoterwa yakoreye umukazana we.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger