AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore yakase igitsina cy’umugabo we amuziza ko amuca inyuma

Muri Uganda mu gace ka  Mukono, Polisi yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho amarorerwa yo guca igitsina cy’umugabo we yifashishije icyuma amuziza ko asohokana n’abandi bakobwa.

Uyu mugore uzwi ku izina rya Rehema Kabayana w’imyaka 24, yemereye polisi ko yategereje kugeza ubwo umugabo we, Anthony Sekawa w’imyaka 28, asinziye yarangiza akamukata igitsina akoresheje icyuma gifite centimeter 10.

Sekawa ngo yagerageje kwitabara byibuze ngo arengere ubuzima bwe, ariko umugore yanga kurekera kugeza ubwo amuciye igitsina hafi no gushaka kumukata umuhogo.

Abaturanyi b’uyu muryango nibo bahamagaye polisi  nyuma yo kumva umuborogo ukabije w’uyu mugabo wari wuzuye uburibwe bukabije no kuva kw’amaraso menshi mu buriri yari aryamye mo.

Rehema yiregura ku byaha ashinjwa, yavuze ko  yahisemo guca igitsina cy’umugabo we kubera ko mu minsi ishyize yari aherutse kumufata hari abandi bakobwa yajyagamo bagahurira mu macumbi ari ahitwa Wanton Mukono, ari nacyo gihe yahise ategura uyu mugambi mubishya.

Yagize ati: “Namenye ko yasohokaga mu ibanga akajya guteretana n’abandi bakobwa mu tubari dutandukanye. Ibi byarandakaje cyane. Nari nuzuye umujinya imbere kandi sinashoboraga gutuza.”

Chimpreports yatangaje ko Sekawa yahise yihutanwa mu bitaro kugira atabarwe n’abaganga, mu gihe umugore we yahise atabwa muri yombi na polisi yi mu gace batuyemo.

Umuvugizi wa polisi muri Kampala, Luke Oweyesigire yemeje ko polisi ya Mukono yakiriye telephone itabaza ivuga umugabo aciwe igitsina ihita itabara byihuse. Avuga ko polisi cyatabaye iri kumwe n’itsinda ry’abatabazi bagasanga umugabo yakomeretse bikomeye bakamwihutishiriza kwa muganga.

Mu bushakashatsi bwakozwe ni uko uyu mugore yari asanzwe atumvikana n’umugabo we igihe kirekire dore ko yajyaga amubuza kubonana n’abandi bagore harimo no kutabavugisha, kwitaba telephone zabo ndetse no kubasekera, ariko undi ntiyabyubahiriza.

Si ubwa mbere muri Uganda humvikanye igikorwa cy’umugore uciye igitsina cy’umugabo we, amuziza kumuca inyuma kuko  mu Ukuboza 2014, umugabo w’imyaka 28 wo mu Karere ka Kamuli witwa Abdul Ibinga yaciwe igitsina n’umugore we Madinah Namuwaya nawe amuziza kumuca inyuma.

Rehema Kbayana wakase umugabo we igitsina arashinjwa ibyaha birimo gushaka kwica abigambiriye no guhohotera ubuzima bwite bw’umugabo we, hiyongereyo icyaha cyo kwihanira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger