Umugore yahekenye igitsina cy’umugabo we amushinja kumuca inyuma
Umugore w’imyaka 43 y’amavuko ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika ahitwa Missouri, yatawe muri yombi n’inzego za police nyuma yo gufatwa amaze guhekenya igitsina cy’umugabo amushinja kumuca inyuma akaryamana n’abandi bagore.
Uyumugore witwa Christina Palmer Anderson, ubwo yabazwaga na polisi yavuze ko umugambi wo kugirira nabi umugabo we yari awumaranye igihe kuva yamufatira mu cyuho ari gusoma igitsina cy’undi mugore mu cyumweru gishize.
Christina yavuze ko yafashe icyumweru cyo gutyaza amenyo ye \akuma kameze nk’umusumari, hanyuma aryoshyaryoshya umugabo we bajya ku buriri nk’ abagiye gutera akabariro, yadukira ubugabo bwe arabuhekenya. Amaze gukora ibi yasize umugabo we avirirana ajya mu kindi cyumba kwihishayo anywa ibiyobyabwenge.
W.D.N.R yatangaje ko uyu mugabo John Maurice Anderson yahamagaye imbangukiragutabara ayibwira ibibaye izana na polisi we ahita agwa muri koma.
Jon Belmar, umupolisi uri mu batabaye yavuze ko basanze uyu mugabo w’ imyaka 47 yambaye ubusa yataye ubwenge. Naho Madamu Anderson arimo gukororera mu kindi cyumba aho yanyweraga ibiyobyabwenge, imyenda ye yuzuyeho amaraso.
Uyu mugabo yahise ajyanwa ku bitaro bya St Louis University. Christina Anderson yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ihohoterwa ryo mu ngo riri ku rwego rwa mbere, kugerageza kwica no gutunga no gukoresha ibiyobyabwenge.
Nubwo Anderson akiri muri koma abaganga babwiye itangazamakuru ko azakira gusa ngo imyanya ye y’ ibanga yarangiritse cyane ku buryo ikeneye kubagwa.