Amakuru

Umugore yabyaye uruhinja arujugunya mu bwiherero bw’indege

Abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Maurice batoye uruhinja rukivuka rwasizwe aho bata umwanda mu bwiherero bwo mu ndege.

Umugore w’imyaka 20 uturuka muri Madagascar, ukekwa kuba ariwe wwabyaye uwo mwana akamuta muri iyo ndege, yarafashwe.

Iyo ndege ya Air Mauritius, yari ihagaze ivuye muri Madagascar ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Sir Seewoosagur Ramgoolam tariki ya mbere Mutarama uyu mwaka.

Abakozi bo ku kibiga cy’indege batoraguye uwo mwana ubwo barimo gusuzuma iyo ndege nk’uko bisanzwe bikorwa.

Babonye agatambaro ko kwihanaguza mu bwiherero kariho amaraso, bahita banyarukana urwo ruhinja ku bitaro biri hafi kugira ngo rwitabweho.

Polisi cyo ku kibuga cy’indege cyahagaritse kandi abari muri iyo ndege.

Umugore ukekwa kuba ariwe nyina w’uwo mwana, mu ntangiriro yabanje guhakana ko ariwe nyina, akorewe ibipimo byemeza ko yari amaze kubyara.

Yatawe muri yombi na polisi mu bitaro. We n’umwana we bivugwa ko bameze neza.

Uwo mugore ukomoka muri Madagascar, yari aje muri Maurice ku ruhushya rwo gukora rw’imyaka ibiri, azaburanishwa ku cyaha cyo guta umwana akivuka,ubwo azaba amaze kuva mu bitaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger