Umugore w’umuraperi rurangiranwa Kendrick Lamar yasangiye n’Abinyamirambo (Amafoto)
Umugore wa Kendrick Lamar witwa Whitney Alford yasangiye amafaranga ye n’abagore bakorera ubudozi i Nyamirambo mu ihuriro rizwi nka ‘Nyamirambo Women’s Center’, Nyuma yo kubasura akanagura bimwe mu bikorwa byabo.
Alford yari acungiwe umutekano ku buryo bukomeye. Ubwo yageraga muri ‘Atelier de couture’, abagore bahakorera babujijwe gukoresha telefoni zabo bamufotora, ndetse muri uwo mwanya, kwinjira aho hantu ntibyari byemewe.
Yasohotse mu nyubako bakoreramo amaze guhaha bimwe mu bikorwa byabo.
Uyu mugore afitanye abana babiri na Kendrick, umukobwa witwa Uzi n’umuhungu witwa Enock.
Bahereye mu buto bakundana dore ko baniganye ku ishuri ryisumbuye ryitwa Centennial riri aho bavukiye i Compton muri Leta ya California mu Majyepfo ya Los Angeles.
‘Nyamirambo Women Center-NWC’ ikorera mu Karere ka Nyarugenge, yatangiye ari itsinda ry’abakobwa n’abagore 18 bishyize hamwe batangira urugendo rwo kwigira binyuze mu kwihangira imirimo.
Hari mu 2007. Mu 2008, umwe muri aba bagore yahuye n’abashakashatsi b’Abanya-Slovenia baganira ku mushinga wabo n’aho bifuza kugera, bishimira icyerekezo bafite babatera inkunga.
Aba bag0re badoda imyenda n’ibindi bintu birimo imitako iranga umuco nyarwanda.