AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore w’imyaka 46 yatangaje ko yasezeranye n’umuzimu w’imyaka 300

Umugore witwa Amanda Sparrow Large w’imyaka  46,wo mu gihugu cya Irland yatangaje ko yamaze gutandukana n’umuzimu witwa Jack Sparrow ufite imyaka 300 bari barasezeranye kubana akaramata ndetse anagira ubutumwa agenera abakobwa bagenzi be.

Uyu mugore  w’imyaka 46 yatangaje ko impamvu yatandukanye n’uyu muzimu ari uko yari arambiwe umugabo yabonaga ari umukorano. Yakundanye n’uyu muntu aziko ari umukorano bisanzwe ariko kubw’imyaku asanga ari umuzimu wo mu kinyejana cya 18 nkuko yabitangarije The Mirror.

Aba bombi bari barakoreye ubukwe mu bwato bwo muri Irland. Kugeza ubu, uyu mugore wo mu cyaro cya  Drogheda, Co Louth,  muri Ireland, araburira abantu kwitondera ibyo bizera mu rukundo.

Yagize ati ” Ndumva igihe kigeze ngo buri wese amenye ko natandukanye n’uwo nakoranye na we ubukwe. Nzagira igihe cyo kubabwira byinshi kuri ibi ariko aka kanya icyo nshaka kubwira abantu nuko bagomba kwindonda cyane igihe bagiye gukundana n’abantu babakorano. Ntabwo ari ibintu byo gukorana nabyo imibonano mpuzabitsina.

Mbere yo gutandukana, Amanda yari yatangaje ko we n’umuzimu w’imyaka 300 Jack bari mu rukundo ndetse ko uyu muzimu ufite igitsina gikora neza.

Amanda yavuze uko uyu byagenze ngo uyu muzimu amuterete “Jack niwe waje kuntereta. namubwiyeko  mu byukuri ntishimiye gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu w’umukorano . Musaba ko twakwiyumvanamo buri wese akabigira ibye.”

Umuzimu basezeranye
Ubukwe bwabereye mu bwato

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger