Amakuru

Umugore w’i Rusizi yishe mugenzi we bapfa umugabo

Umugore w’imyaka 28 wo mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yateye icyuma mugenzi we w’imyaka 38, bapfa umugabo bivugwa ko yabasambanyaga bombi.

Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko abo bagore bahoraga batongana ndetse umwe yari yarabwiye mugenzi we ko azamwica, anabishyira mu bikorwa ku Cyumweru, tariki ya 20 Gicurasi 2018. Mukabahizi Olive wabonye Benimana aterwa icyuma yagize ati “Iby’aba babyeyi bimaze iminsi kuko umwe yajyaga abwira undi ngo azamwica, nuko ejo Nyirabukara yicara ku irembo ajya kuhasigira umwana hari nka saa munani n’igice mbona agiye kwicara mu bundi bwatsi, nuko Benimana aba araje batangira gutongana, Nyirabukara yinjira mu nzu aragaruka, Benimana amukubita agashari nuko Nyirabukara ahita amutera icyuma munsi y’ibere ahita amwica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Hategekimana Claver, yasobanuye ko aba bagore basambanywaga n’umugabo uturuka i Bugarama wari waraje gupagasa muri ako gace batuyemo; umugore umwe yaje kumenya ko bamusangiye na mugenzi we, atangira kumufuhira.

Hategekimana yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo barusheho gukumira icyaha kitaraba.
Nyirabukara Francine n’umugabo bapfaga bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe hakiri gukorwa iperereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger