AmakuruAmakuru ashushye

Umugore w’i Huye wagaragaye akubita umugabo we agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Umugore wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye bakunze guhimba Nyirambegeti uherutse kugaragara mu mashusho akubita umugabo we mu nzira, ubu dosiye ye yamaze kugera mu maboko y’Urukiko ruzamuburanisha ku cyaha cyo gukubita.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha iyi nkuru, butangaza ko Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo uriya mugore mu cyumweru gishize tariki 18 Kanama 2021.

Uyu Nyirambegeti w’imyaka 21 ukekwaho gukubita umugabo we w’imyaka 30 y’amavuko, basanzwe babana batarasezeranye.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uriya mugore ari gukubita umugabo we yamwicaje hasi ku butaka amubwira ngo “haguruka dutahe”, yavugishije benshi ubwo bavugaga ko abagabo na bo bahohoterwa bakwiye guhabwa ubutabera.

Ubushinjacyaha butangaza ko icyaha cyabaye ku itariki ya 08 Kanama 2021 ahitwa ku Kigugu mu Mudugudu wa Kabutare, akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, akarere ka Huye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nyirambegeti yakubise umugabo we inshyi ebyiri yamwicaje hasi, ari na ko amupfuka umunwa ngo adatabaza.

Ubwo ariya mashusho yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, hari abari bavuze ko uriya mugore yahanaga umugabo we ngo kuko yari yavuye mu rugo atamuhaye uruhusa kandi yaramubwiye ko ntahantu azongera kugenda atabimuhereye uburenganzira.

Nkuko ingingo ya 121 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ibivuga, umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger