AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore wanjye yanshiye inyuma ndamufata none ndumva ngiye kwiyahura_Nkore iki?

Muraho neza, mu rugo rwanjye na Madamu wanjye hamaze igihe hagaragaramo kutumvikana kwahato na hato kutagira inkomoko ifatika ku buryo buri kintu cyose mvuze yansubizaga inabi akumva nahora ncecetse imbere ye.

Ibi byakomeje gukura umunsi ku w’undi ariko ngahora nibaza ikibitera kikanyobera. Namusabye kenshi ko twicara tukaganira ariko uwo mwanya yarawunyimye neza neza ambwira ko nta kintu gishya namwungura kirenze Ibyo asanzwe Azi.

Nakunze kubitekerezaho ngakeka ko impamvu yitwara atyo, ari uko ashobora kuba afite undi mugabo urikumushukashuka,nabyo mbimubajijeho antera utwatsi ambwira ko mu byamuzanye hatarimo kunsha inyuma.

Akenshi cyane nakunze kubona agenda ahinduka umusirimu umunsi ku munsi,yambara ibihenze ndetse n’udukoresho twihagazeho Kandi ntabyo namuguriye ikirenzeho burya nta n’akazi afite.

Turetse kujya muri byinshi, Ejo bundi hashize twajyanye gusura inshuti ye yari irwaje umwanya, bwira ko agiye gusuhuza Indi ncuti ye yitwa Mama Nshuti ndabimwemerera ariko mpitamo kumukurikira bwihishwa.

Nagiye kubona mbona imodoka nziza imuparitse imbere ayinjiramo nanjye mfata moto ndamukurikira niko kwisanga ahakodeshwa ibyumba byo kuruhukiramo yinjiranamo n’umugabo wari umutwaye bamaramo hafi amasaha 3 nanjye nkibategerereje hanze.

Mu by’ukuri n’utumva neza ikinyarwanda, arumva ibyakurikiyeho, gusa bagize agahinda kenshi cyane ku buryo numva nakwiyahura nkamudigira uburenganzira bwe. Mungire inama y’uko nabyitwaramo muraba mumfashije cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger