Umugore wanjye yankubise umuhini mu mutwe arampushya nkomeze mbane nawe cyangwa mureke?
Ndabasuhuje mbasaba ko mungira inama ku bijyanye no kubaka urugo hagati yanjye n’umugore nishakiye tukemeranya ko tuzubahana, tukizerana by’umwihariko tukibanira akaranata tunezerewe mu rukundo.
Uyi mugore nizaniye nkimutereta yari umukobwa w’icyitegererezo abasore bose baramurwaniraga nsetse burya yanagiraga amasoni amwe y’abari kandi akarangwa no kubaha umuntu wese umugannye.
Ibi byatumye mfata icyemezo cyo kumushyira mu rugo vuba vuba kuko nabonaga ko ninzuyaza ngatinda, hari undi musore uzagira atya akamutsindira ngasigara ndaranye.
Uyu mugore namushyize mu mago tumaze icyumweru n’iminsi itatu dukundanye, niba nibuka neza twahuriye ku murongo twese dutegereje imodoka mwitegereje mbona ni ikibasumba.
Ubu yuvugana, umugore wanjye ntiturabyarana na rimwe kuko kuva namushyira mu mago tumaranye ukwezi kumwe n’ibyumweru bibiri biburaho iminsi itarenze itatu.
Muri iki gihe tumarabye, ndikugenda mbona ko umugore mfite n’umukobwa nateretaga, ari abantu babiri batandukanye kuko akantu gato kose nkoze aragatondagira bikomeye kakavamo impamvu yo gushwana.
Mu minsi ishize yansabye ko ngomba kugera mu rugo bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nazirenza ngo ngashaka ahandi ntaha ngo kuko ntiyabona umwanya wo kurara yicaye antegereje.
Ibi narabyubahirije, ariko agahinda kagatangira kunyegagura pole pole, ubukurikiyeho yambwiye ko abagabo tugendana atabiyimvano ambwira ko atacyifuza kumbonana nabo ibi byo kubyihanganira byarananiye neza neza.
Namubwiye ko bitanshobokera aricecejera ntiyagira icyo ansubiza.
Umunsi umwe nabaye nicaye muri sallon ansaba ko mujyanira amazi aho yari yicaye mbanza kwitaba umugabo winshuti yanjye kuri fone, aba yeguye umuhini ashaka kuwunkubita mu mutwe negerayo gato ufata ku ntebe ahita ambwira ko yankinishaga atabikora.
Ndagira ngo mwumve neza ibyacu namwe mungire inama kuko kugeza ubu aracyambwira ko ndi IKIBASUMBA nta w’undi mugabo wa mundutira.