AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore wanjye akunda Rayon Sports kundusha iyo yatsinze ntiyikoza urugo mu ngire inama ndarambiwe pee!!

Bantu mukunda umupira w’amaguru mumfashe mungirebinama, nashakanye n’umugore wanjye afana byimazeyo ikipe ya Rayon Sports ariko njye ntakunda cyane ruhago, iyi kipe yarakinaga nkamubona kuri stade yisize irangi bigaragara ko ari umufana w’ibihe byose koko.

Nubwo yisiga amarangi, ubusanzwe ni umukobwa mwiza ufite ikimero kandi iyo yambaye araberwa nabibatuye, simbivuze kuko ari umugore wanjye ahubwo mbivuze kuko bimuriho, namuterese nzi ko ayifana ndetse anyemererabko namara kuba umugore azakomeza kuyikunda ariko akagira aho agarukira nk’umuntu wafashe izindi nshingano z’urugo.

Yansabye ko kugira tubane neza ngomba kumugurira Televiziyo kugira hatazagira umukino n’umwe wa Rayon Sports umucika atawurebye kuko yari yabyijeje ko atazajya ajya kuri stade cyane bitewe n’uko afite kwita ku rugo.

Ntazuyaje narayimuguriye nongeraho n’imyambaro iriho ibirango by’iyi kipe kugira azajye abyambara mu gihe arikureba uko ikipe akunda iri gutera agapira. Numvaga kubimwima ari uguhonyora uburenganzira bwe.

Igihe kimwe iyi kipe yigeze gukina na mukeba wayo APR FC, uwo mukino urangira APR iyitsinze igitego 1-0 ndetse inayitwara igikombe, ngeze mu rugo nsanga ya Televiziyo umugore yayimenaguye n’ibintu mu nzu yasanfaguje ndetse nanjye ubwanjye adashaka kumvugisha no kunyegera.

Iryo joro naraye njyenyine kandi ni nanjyewe wakoze akazi ko mu gikoni kuko ntiyari kubyemera, namusabaga kugira icyo amfasha akanyuka inabi ngo wasanga nawe uri mwene wabo wa Gikona.

Ibyo narabiretse ndatuza kuko natekereje ko yababajwe nuko babatwaye igikombe ubwo nanjye imbere ye nitwa “Mwene wabo wa Gikona” ariko nta cyo bintwaye rwose.

Televiziyo yariyayimenaguye kandi ntababeshye nta mafaranga narimfite yo kugura indi, madamu yansabye ko namugurira indi amaboko ndayamanika kuko imifuka yariyasamye nukuri.

Yansabye ko yazajya arajya kuri stade mu gihe indi Televiziyo itaraboneka ndebimwemerera kuko iyo mbyanga hari gushya! Buri uko iyi kipe yagiye ikina igatsinda madamu yararaga abyinana mu mihanda n’abandi bafana wenda ibindi biba hagati yabo bishimira insinzi ndabyorengagiza kuko ntabihagazeho ocyo nzi nuko banywa n’inzoga bagasinda.

Igihe nabwo iyi kipe yakinnye igatsindwa, ntacyo twavugana kuko ibyo mvuze byose ansamira hejuru akambwira ngo ibyo nakora byose sinamurutira “Gikundiro” wabuze amanota atatu.

Uretse ibyo byose nabashije kwihanganira, ubu madamu angeze habi ambwira ko arambiwe kurara mu mashuka na Kuvuroli bitari ibya Rayon Sports, ikindi kandi ngo intebe zo muri Saloon nazo zigomba kuba ari Rayon Sports kandi kugeza ubu amafaranga yabyo kuyabona ni hatari.

Yambwiye ko umunsi ntazakora ibyo azamva mu maso akareba iyo yigira, nyamara mungire inama ndabona urwanjye rurigusebyuka bwombe bwombe kandi rurihuhera mu mizi ndabarahiye. Murakoze!!!!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger