Imyidagaduro

Umugore wafotowe yamburwa ikariso na Pasiteri mu rusengero yavuze uko byagenze

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hazenguruka ifoto y’umugore wagaragaye ari kwamburwa ikariso na Pasiteri abantu benshi bakavuga ko ibi byabereye mu rusengero uwo mu Pasiteri ari kugerageza ku mutera inda mu buryo bw’umwuka wera none kera kabaye ny’iri gufotorwa yagize icyo avuga kuri iyo foto.

Uyu wafotowe ni umugore wo muri Ghana ukina filime witwa Piesie Asamoah Giffty, uyu mugore yavuze ko iyi foto itafotowe bari mu rusengero nkuko abenshi bagiye babikwirakwiza ahubwo ko bayifotoye mu ifatwa ry’amashusho ya Filime bari bari gukina ndetse anavuga ko igitekerezo cyo gukina filime imeze kuriya yagihawe n’ umuvugabutumwa witwa Maane Fante mu buryo bwo kumenyekanisha ijambo ry’Imana abinyujije mu mwuga akora wo gukina Filime.

Nkuko bigaragara ku rukuta rwe rwa Facebook Yavuze ko ariya mafoto yafashwe ubwo bafataga amashusho ya Filimi yitwa ‘Pastor Blinks’ bakinnye iri gukorwa n’inzu itunganya amafilime yitwa ‘Phens Multimedia’ aho akinamo ari Umunyamabanga w’urusengero.

Piesie Asamoah Giffty aragira ati:” Yari Filimi ntabwo byabereye mu rusengero nkuko abantu bakomeje gukwirakwiza ibihuha, Ndi umukinnyi wa Filimi ni n’akazi kanjye ko kwigisha byinshi abatuye Isi, Pasiteri maame fante yambwiye ko twanabikora twigisha abantu ijambo ry’Imana. Nicyo cyatumye tubikora.”

Uyu mukinnyikazi wa Filimi muri Ghana yasoje akangurira abantu ko bamufasha bagasakaza ukuri kuri iyo foto ndetse anababwira ko iyi filimi bise iri ku isoko “Pastor Blinks” yagiye hanze.

Piesie Asamoah Giffty ashyize hanze ukuri kwihishe inyuma y’iyi foto nyuma yuko abantu benshi bari bakomeje kuyiha ubusobanuro bishakiye yewe hari n’abavugaga ko uyu mu Pasiteri yamwamburaga ikariso anamusaba ngo n’abumbure amaguru hanyuma umwuka ujye mu myanya my’ibarukiro kugira ngo atware inda kuko bavugaga ko yari yarabuze urubyaro.

Iyi niyo foto yavugishije benshi bayiha inyito bishakiye
Ubutumwa yashyize kuri Facebook
Twitter
WhatsApp
FbMessenger