Umugore wa Perezida Félix Tshisekedi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’Iminsi Ibiri
Umugore wa Perezida Tshisekedi , Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, biteganyijwe ko azanagirana ibiganiro na Madamu Jeannette Kagame.
Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi, Umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi , akigera mu Rwanda yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert mbere yo gukomereza i Kigali.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2019 nibwo Denise Nyakeru Tshisekedi yageze i Kigali mu ruzinduko azasoza kuri uyu wa Kabiri, Biteganyijwe ko uyu munsi arasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse ku mugoroba yakirwe ku meza na Madamu Jeannette Kagame mu isangira ribera muri Kigali Marriott Hotel.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe Madamu Tshisekedi azasura ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwita ku buzima birimo Isange One Stop Center ifasha kwita ku bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikabagira inama ndetse ikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa ubutabera.
Uru ruzinduko ruje nyuma y’urugendo Perezida Kagame aherutse kugirira muri RDC( Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) mu muhango wo kunamira Étienne Tshisekedi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wasezeweho bwa nyuma ku wa 31 Gicurasi 2019.
Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuzamura umubano wa byo nyuma kuva Perezida Tshisekedi yatorerwa kuyobora iki gihugu kiri m’uburengerazuba bw’u Rwanda.