AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umugore wa Lt. Joel Mutabazi uherutse gukatirwa gufungwa burundu yagize icyo asaba Perezida Kagame

Gloria Kayitesi umugore wa Lt. Joel Mutabazi uherutse kugumishirizwaho n’urukiko rw’ubujurire gukomeza igifungo cya burundu, yasabye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame guca inkonizamba nk’umubyeyi we nyuma y’uwo mwanzuro.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa 22 Ugushyingo 2019, hemezwa ko Lt. Joel Mutabazi afungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha ashinjwa n’ubwo we atabyemera.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika, Gloria Kayitesi uba muri Finland avuga ko Perezida Kagame ari we mubyeyi wa Joel Mutabazi kubera ko ngo yinjiye mu gisirikare afite imyaka 11 y’amavuko, (mu Bugande yavukiye) icyo gihe yarerwaga na muka se kuko umubyeyi we yari yarapfuye.

“Mutabazi ni umuntu winjiye igisirikare afite imyaka 11 na bwo abitewe na mukase kubera ko Mutabazi yapfushije mama we (nyina) ari umwana muto cyane, bituma yinjira igisirikare.” Kayitesi.

Madamu Kayitesi avuga ko Perezida Kagame ari we mubyeyi rukumbi Mutabazi afite.

Nta mubyeyi wundi yigeze agira keretse Perezida wa Repubulika, ikindi nasaba Perezida nk’umuntu wabaye umubyeyi wa Mutabazi, babanye ari umwana ni uko badohora, bagakubita inkoni izamba.” 

Madamu Kayitesi wagereranyije Mutabazi nk’umwana w’ikirara muri Bibiliya wagarukiye umubyeyi we, akemera kumwakira.

Nk’uko byumvikana muri iki kiganiro, imbabazi Gloria Kayitesi asabira umugabo we ni izo gufungirwa muri gereza yo ku Murindi aho gufungirwa mu ya Kanombe (iyo Mutabazi yigeze kwita mu Kuzimu) kuko ngo ari yo irimo ubwisanzure.

Umunsi w’isomwa ry’urubanza rwa Mutabazi mu bujurire, BBC yakoze inkuru iha urubuga abasomyi icyo batekereza ko Mutabazi yazahabwa. Ibitekerezo byari bitandukanye ariko muri ubu buryo: abashyigikiraga ko igihano cya burundu cyakomeza, abandi ko yagabanyirizwa igihano, abandi ko yagirwa umwere agakurirwaho igihano. Hari n’abatanze igitekerezo cy’uko yahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika nk’umuntu bakoranye ashinzwe kumurinda akaba yaca inkoni izamba.

Bivugwa ko Joel Mutabazi yahungiye muri Uganda mu 2011 ubwo yari ayoboye umutwe w’ingabo zirinda Perezida Kagame, ariko nyir’ubwite we atangira urubanza yavuze ko icyo gihe yashimuswe. Iby’ishimutwa rye kandi bivugirwa muri Uganda kuko hari urubanza rw’abashinjwa gushimuta no kohereza Mutabazi wamaze kwamburwa impeta za gisirikare.

Ibi bishobora kuba biri muri bimwe biteza umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Uganda, aho Uganda ivuga ko u Rwanda rwamushimuse naho u Rwanda rukavuga ko byakozwe biciye muri polisi mpuzamahanga (Interpol). Ibirego byo gushimuta impunzi z’Abanyarwanda bikaba ari byo byakoze kuri Gen. Kale Kayihura, bituma akurwa ku kuyobora polisi ya Uganda nyuma yo gukurikiranwa mu nkiko.

Amahanga amwe n’amwe na yo akaba yaragiye yinginga u Rwanda asaba ko Mutabazi yarekurwa ariko u Rwanda rukavuga ko ubutabera bwarwo bwigenga kandi ko amategeko akwiriye kubahirizwa.

Mutabazi yafatiwe muri Uganda mu 2013 ari na bwo yoherejwe mu Rwanda. Mu 2014 yakatiwe igifungo cya burundu amaze guhamwa n’ibyaha byo gutoroka igisirikare,ubugambanyi, kugambirira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu no gukwiza impuha zigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda igihe yari mu mahanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger