Umugore wa Bebe Cool yageneye ubutumwa abagore bagenzi be
Umufasha w’umuhanzi Bebe Cool ukomeye mu muziki wo muri Uganda, yakebuye abagore bagenzi be badashobora kwihanganira abo bashakanye cyangwa urubyaro rwabo rimwe na rimwe bagahitamo inzira yo guta urugo bakajya mu z’indi nzira.
Uyu mugore uzwi ku izina rya Zuena Kirema, yavuze ibi mu gihe amaze imyaka igera kuri 17. Arushinze na Bebe Cool, ndetse kugeza ubu bakaba bamaze kwibaruka abana batanu.
Yasobanuye Agaciro yumva afite ko kuba amaze iyi myaka yose abana n’umugabo we mu mahoro kandi bahuriza hamwe kuri gahunda yo kurera neza abana babyaye no gushakira urugo twabo iterambere.
Yavuze ko kuba yarasezeranye n’umugabo we hari isura nziza byamuhaye nk’uko akunze kubikomozaho kenshi.
Zuena yagiriye abagore inama yo kwihanganira abo bashakanye no gushaka icyari cyo cyose cyazana umubano mwiza mu rugo rwabo. Yakomeje avuga ko ubwumvikane n’imibanire myiza hagati y’umugore n’umugabo ari byo bituma hagati yabo habaho impamvu yo gukora cyane.
Ibi yabisobanuye atanga urugero rw’ukuntu yigeze kwahukana amezi agera ku munane ataye umugabo we Bebe Cool nyuma akaza kwisubiraho akamugarukira ubu bakaba babanye neza mu bwumvikane.
Yagize ati:” Igihe kimwe nigeze gusiga umugabo wanjye Bebe Cool nahukana amezi agera ku munane, ariko birangira mpisemo kumugarukira.Ibi bituma numva nagira inama abashakanye ko bagomba kwirinda icyanatandukanya kuko ku munota wanyuma birangira wicuza”.
Zuena avuze ibi mu gihe umugore w’umuhanzi ukomeye muri Uganda Eddy Kenzo, aherutse kumuta agahita akora ubukwe n’undi mugabo.
Ni ibinyu bitavuzweho rumwe n’abantu batandukanye kuko benshi mu bakunzi ba Eddy Kenzo bashinjaga uwari umugore we Rema Namakula gutererana umugabo we, no kwihutira gukora ubukwe atabanje kwihangana ngo agishe inama inshuti z’umuryango.