Umugore w’ umuraperi AY ntabwo ari umunyarwanda nkuko benshi babizi
Ibi ni ibyatangajwe n’umusesenguzi wo mu bya Politiki muri Tanzaniya Mange Kimambi, uyu yahakanye ko umugore wa AY atari umunyarwanda maze kubihamya neza arondora ibisekuru bye.
Kuya 10 Gashyantare 2018, AY yasabye anakwa umukobwa witwa Umunyana Rehema Sudi Suleiman mu birori byabereye i Nyamata kuri hoteli ya Golden Trip, uyu mukobwa bizwi ko ari umunyarwandakazi ariko uyu musesenguzi we yasobanuye ukuntu atari umunyarwanda abinyjije mu bisekuru yatangaje.
Nyuma y’ibyo birori, abakoresha imbugankoranyambaga muri Tanzaniya bashimiye bikomeye AY kubera ubutwari yagize agakundana n’umukobwa mwiza w’umunyarwandakazi.
Akimara kubona abakomeje gushimira AY , Mange Kimambi we ntabwo ariko yabibonye maze atangaza ko AY yakoze neza maze agashaka umukobwa wo muri Tanzaniya mu gihe abandi bajya gushakira mu bindi bihugu.
Abicishije kuri Instagram ye , Mange Kimambi yagize ati :” Amahirwe masa cyane AY Banya-Tanzaniya twimenyereze gukunda ibyiwacu, Kubera iki tujarajara tujya gushakira abakunzi mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko uyu mukobwa atari umunyarwanda nkuko benshi babizi maze agira ati:”Umwali Rehema Sudi Suleiman, ni umya-Tanzaniya 100%, Ise umubyara aba Mwanza ari naho inkomoko ye iri kuko Sekuru ubyara se ni umutanzania ufute inkomoko mu bwoko bwa Oman naho nyirakuru akaba ari u Mnyambo mu bantu ba Karagwe. Bityo rero,Sebukwe wa AY ni imvange ikomoka kuba Omani na banyambo. Niyo mpamvu mpamya neza ko uyu mukobwa ntaho ataniye n’Umunyatanzaniya kavukire.”
Mange Kimambi yakomeje avuga uburyo Umunyana Rehema yaje mu Rwanda, Ati : ” Nyina wa Rehema ni umunyarwanda gusa yaje gutandukana n’umugabo we ahitamo kwisubirira iwabo mu Rwanda ariko yagiye ajyanye n’abana, none hagati aho ndabaza nigute uyu mukobwa yakwitwa umunyarwanda ntiyitwe umutanzaniya? Bavandimwe umwana ni uwacu.”
Yanakomeje agira ati:”Isura tuzamuha nk’Abatanzaniya niyo izamugaragaza muri Tanzania, kabone nubwo abanyarwanda aribo bamutwayeho byinshi ariko nibajyane ibyo birahagije nibakomeza kumuburana tuzamurwanira nkuko twarwaniraga umusozi wa Kilimanjaro nabanyakenya bashakaga kuwiyitirira.”
Uyu musesenguzi avuze ibi nyuma yuko na Senderi yatangaje ko afitanye isano na Rehema , senderi waririmbye mu bukwe bwaba bombi yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye Senderi aririmba muri ubu bukwe ari uko uyu mugore wa A.Y afitanye isano na Senderi International Hit, Remmy umugore wa A.Y ni mushiki wa Senderi kwa se wabo nkuko Senderi yabitangarije mu kiganiro 10 To Night gica kuri Radio 10.
A.Y n’umuryango we basabye umugeni bahagarariwe n’uwitwa Bizima. Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa hazakurikiraho gusezerana mu musigiti mu muhango uzabera i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare 2018.