Umugore umwe rukumbi mu baburanira hamwe na Rusesabagina yasabye urukiko ikintu kitoroshye naho Motari asaba kujya guhinga
Umugore umwe rukumbi mu rubanza rw’ababuranyi 21 baregwa ibyaha by’iterabwoba witwa Mukandutiye Angekina, barimo Nsabimana Callixte (Sankara) na Paul Rusesabagina bayoboraga MRCD/FLN yemeye ibyaha aregwa ariko asaba ko yajya gushishikariza abagore b’abagororwa kujya mu gisirikare nk’uko yabigenje yinjiza impunzi muri CNRD.
Ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwasubukuraga iburanisha kuri uyu wa 22 Nyakanga 2021; Mukandutiye wari utahiwe kugira icyo avuga ku bihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha birimo n’igifungo cy’imyaka 20, yabyemeye abisabira imbabazi.
Yavuze ko yemera ubukangurambaga yakoze muri CNRD-Ubwiyunge yashinzwe na Gen Irategeka Wilson amaze kwitandukanya na FDLR.
Mukandutiye yagiye akora ubukangurambaga bugamije kwinjiza abagore n’abakobwa mu gisirikare cya CNRD-Ubwiyunge mbere y’uko yihuza na RRM ya Sankara na PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina.
Yabwiye Urukiko ko ubwo bukangurambaga yabukoze kuko yari abyemerewe n’ubuyobozi bw’iryo shyaka n’ubw’igisirikare.
Yakomeje ati: “Gushishikaza ndabishoboye, sindi mwarimu se? Ahubwo muzambwire nshishikarize abakobwa bari muri gereza hariya bazabe abasirikare”
Mukandutiye yasobanuye ko nubwo yakanguriye abagore kujya mu gisirikare we atigeze agikora kuko yabuze amahirwe, ati: “Ibyo nakoze ni mu nshingano zanjye z’iterambere ry’umwari”.
Yavuze ko ishingwa rya MRCD yaryishimiye kuko bari baje bashyigikiye intego za CNRD-Ubwiyunge zo kubaka zitagamije gusenya.
Yabwiye Urukiko ko ubukangurambaga yabukoze muri CNRD gusa, icyakora akemera icyaha kuko abo bakobwa bageze aho bakajya no muri MRCD/FLN.
Yakomeje ati: “Nagendeye mu kigare. Amashyaka yaje avuga ngo ashyigikiye CNRD-Ubwiyunge mu ntego zayo. Hanyuma babonye tujya mu mishyikirano tukaza tutazanye igisubizo kibashimishije, bagomba kuba ari ho bacuze imigambi yo kuzakoresha gutera. Ntabwo babimbwiye rero”.
Mu maburanisha yabanje, ababuranyi bagiye basobanura ko CNRD yashakaga kotsa igitutu Leta y’u Rwanda ikazagera aho yemera amasezerano y’amahoro nk’ayabereye Arusha mu 1993.
Mukandutiye yavuze ko agisaba imbabazi Abanyarwanda bose n’Umukuru w’Igihugu.
Ku myaka 20 y’igifungo yasabiwe n’Ubushinjacyaha, yabajije ati: “Mfite imyaka 70; ko munsabira 20 nzayirangiza ryari kugira ngo muzabone ko nikosoye”?
Ati: “Murebye uko mugomba kumfatira ibihano, mwangabanyiriza. Nabinginga ko mwangabanyiriza. Cyangwa mumbabarire mbese, menye ko n’ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi”.
Ibijyanye n’indishyi byo Mukandutiye yavuze ko nta ruhare yagize mu itangwa ry’amabwiriza yo kugaba ibitero mu Rwanda.
Ati: “Bariya bantu bakwiye indishyi koko ariko njyewe nkumva zitagombye kundeba”.
Mukandutiye yavuze ko byaba byiza ahawe uburenganzira bwo gushishikariza abagore b’abagororwa kwinjira mu gisirikare
Yavuze kandi ko n’aho yaba ashyizwe mu bagomba kuzishyura yababarirwa kuko n’ubundi imitungo ye yose yabaga i Kigali yatejwe cyamunara mu 2006, kubera ibyaha bya Jenoside yahamijwe.
Mu bandi bagize icyo bavuga harimo Hakizimana Théogène na we uregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, wibukije Urukiko ko yinjijwe mu gisirikare ku gahato.
Hakizimana yasobanuye ko abo yafatiwe hamwe na bo batigeze bakurikiranwa n’inkiko bityo ko atumva umwihariko afite watuma ahanwa.
Yavuze ko ibihano birimo igifungo cy’imyaka 20 yasabiwe n’Ubushinjacyaha atagombye kubihabwa.
Motari yasabye ko yajya guhingira abaregera indishyi kuko nta bwishyu afite
Nsabimana Jean Damascène alias Motari we yavuze ko ibitero byo muri Nyungwe byagabwe ataramenya FLN, bityo ko atabibazwa ngo yishyure indishyi zabyo.
Yemeye ko iby’i Rusizi byo yabibazwa kuko yabigizemo uruhare, abisabira imbabazi.
Motari yongeyeho ko nta n’ubushobozi afite bwo kwishyura ibyangijwe.
Ati: “Nkaba mbasaba imbabazi ko bambabarira, cyangwa tukumvikana nkajya njya kubahingira. Tukumvikana iminsi y’icyumweru najya njya kubahingiramo kuko ari bwo bwishyu nabasha kubona.”
Ku myaka 20 y’igifungo yasabiwe n’Ubushinjacyaha, Nsabimana yasabye Urukiko ko rwamubabarira rukamugabanyiriza kuko imyaka amaze muri gereza yamenye ububi bw’icyaha yakoze, akamenya n’ingaruka zacyo.
Yasabye Urukiko ko rwazasuzuma niba yasubikirwa igifungo akajya kwigisha abandi ububi bw’icyaha yakoze no kubashishikariza kutazagwa mu mutego wo gukunda amafaranga.
Nsabimana ubwo yireguraga mu maburashisha yabanje, yasobanuye ko ibikorwa bya FLN yabyinjiyemo ashaka ibihumbi 150 Frw byo kwishyura ikimina cyari kigiye guteza umurima we. Ayo mafaranga yayahawe n’umwe mu bakorana na FLN, kuyishyura asabwa gukorana nayo.Inkuru dukesha IGIHE
Ababuranyi barangije kugira icyo bavuga ku bihano basabiwe, Urukiko rwahise rutangira kwakira abaregera indishyi kugira ngo bagaragaze ibimenyetso by’ibyo baregeye.
Nsabimana Jean Damascène alias Motari yavuze ko ubwishyu asabwa bw’ibyangijwe na FLN atabubona bityo byaba byiza yemerewe kujya ajya guhingira abo yahemukiye