Umugore bwira avuze amagambo ibihumbi 36 ku munsi,Umugabo we bite? Sobanukirwa
Muri rusange urugo rukeneye gushinga inkingi ikomeye,umugabo n’umugore bakabana akaramata,bakibaruka bakarera,bagatunga bagatunganirwa,bisaba ko umugabo aba yaramaze kwitoza kwikiriza inkuru ntakurambirwa kabone n’ubwo yaba atashye ananiwe gute!!!!
Ubu bushakashatse bwakozwe bugamije kugira inama abubaka Ingo, uburyo bwanyabwo bwakurikizwa kugira umugore n’umugabo barusheho kubanza neza.
Bimwe mu byagaragajwe harimo ko akenshi urukundo ruryoha inkumi n’umusore bagiteretana, iyo bageze mu rugo bamaze kubana, bisaba kwiga andi mayeri mashya yo kuvuga uturingushyo,kwihangana no gucika burundu ku ngeso zimwe na zimwe umwe muri bo yagiraga,kabone n’ubwo byaba aribyo wakoraga bikagushimisha.
Iyo uzanye amaraso ya gisore mu rugo,urugo rumara akanya gato nk’ako guhumbya.
Hagaragajwe ko abagore ikintu bakunda cyane mu rugo ari ukugishwa inama kabone n’ubwo ikintu ugiye kumubwiraho nta gitekerezo gifatika aba agifitrho,ariko anezezwa no kuba yumvise wamutekerejeho nk’umwe mu bahanga b’imbere bakugira inama.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda inkuru,haba kuzibara ndetse no kuzibwirwa, kubana n’umugore utamutega amatwi ngo akubwire Ibyo yiriwe abona cyangwa wowe ngo umubwire ibyo wabonye, urwo rugo arufata nka gereza.
Umugabo ushaka kubaka rugakomera,ahitwa inama yo kwitoza gutega amatwi inkuru kurambirwa bikaba umuziro kuko iyo urambiwe,mu gitanda muryama muheneranye,Umugore abifata nko kumuca amazi cyangwa se agakeka ko hari abandi wumva batariwe.
Umugabo agomba kwiga kubara inkuru igihe ageze mu rugo akaba yateguye inkuru arava i muzi n’i muzingo igihe ageze mu rugo, kabone n’ubwo yaba yuzuye ibinyoma n’amakabyankuru ariko ibi nineza umugore bigatuma atangira kuguhimba utuzina tw’urukundo.
Abagore bwira ku munsi bavuze amagambo ibihumbi 36(36,000),mu gihe abagabo bo bwira bavuze ibihumbi 15(15,000).
Ibi akenshi biterwa n’inshingano buri wese afite mu rugo kuko umugore ahura n’ibintu byinshi bimusaba kuvuga kurusha umugabo,umugore ahura n’uturimo twinshi two mu rugo,mu gihe Umugabo ahura n’imvune nyinshi zo mu rugo zizatuma wa mugore abo twa turimo.
Ngo biragoye ko umugore yamara iminota ibiri acecetse mu gihe ari mu rugo,ngo noneho iyo afite umwana,umukozi cyangwa bagenzi be bamusuye,bihumira ku murari niyo atavuga atera udukorasi, akaririmba.
Niyo mpamvu umusore utereta inkumi adafite ubushobozi bwo kugura amainite ngo azajye ayihamagara ayiganirize,urukundo ruramugora kuko iyo uwo mukobwa ahuye n’ufite utugambo turyoshye arigendera.
Abagore ngo bakunda umugabo ubaganiriza(ubabarira inkuru akumva n’izabo) ariko banafite impano yo kwanga urunuka umugabo uvuga ubusa.
Ngo bakunda umugabo wabo yabaganiriza igihe bari mu rugo,ariko bakababazwa no kubona wa mugabo yicaye mu bandi bagore arikuvuga byakomeye kabone n’ubwo baba barikumwe yamuherekeje iyo bigenze bityo kutaha ukubiri.