Umugisha wo mu isi turawukeneye, kandi turashaka n’ijuru.
Niba Yesu kristo yaravuze ko bitoroshye ko umukungu yinjira mu bwami bw’ijuru, abavugabutumwa babwira abantu ko Imana igiye kubaha ubutunzi bwinshi n’icyubahiro, babiterwa n’ijambo ry’Imana cyangwa hari ikindi kibiri inyuma?
Iyo witegereje amatorero yo muri iyi minsi usanga ahanini imyigishirize yayo ishingiye ku kubwira abantu ibitangaza gusa, kubabwira ko bagiye kubona umugisha n’ubutunzi ndetse n’icyubahiro. Ibi bikaba byatuma umuntu aba umuyoboke w’itorero runaka, atari uko ashaka kujya mu ijuru koko, ahubwo kuko ashaka kwibera umuherwe nk’abandi.
Bibiliya yo muri Matayo 6:33 igira iti “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose muzabyongerwa. Bigaragaza ko icy’ingenzi atari ugushaka ubutunzi mbere yo gushaka agakiza k’Imana, ahubwo icya mbere ni agakiza ibindi Imana ikabyongerera umuntu.