Amakuru

Umuganga mu bitaro by’i Kigali yakatiwe imyaka 5 nyuma yo kwaka umurwayi ruswa

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Dr Sibomana Alphonse Marie wari umuganga mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali icyaha cyo kwaka indonke, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu.

Ni icyemezo cyasomwe ku wa 30 Kamena 2022, ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kiri i Nyamirambo.

Dr Sibomana yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke y’ibihumbi 500 Frw, akatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe. Yanategetswe kwishyura mu isanduku ya Leta ihazabu ingana n’ibihumbi 150 Frw ndetse akanyagwa burundu amafaranga yakiriye nka ruswa.

Uko urubanza ruteye

Ubwo Dr Sibomana yatabwaga muri yombi, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke umurwayi kugira ngo akunde amuvurire mu bitaro byigenga biherereye Kicukiro.

Dr Sibomana asanzwe ari umuganga wihariye ubaga, akanavura indwara zijyanye n’uruhago mu Bitaro bitandukanye byo Mujyi wa Kigali. Yashinjwaga kwaka ruswa umurwayi yagombaga kubaga.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze ko mu Ukwakira 2021, Dr Sibomana yakiriye umurwayi wamugannye avuye mu Bitaro bya Kabgayi.

Dr Sibomana yaramusuzumye, amubwira ko uburwayi bwe bukomeye akeneye kubagwa ariko amubwira ko azajya kumubagira mu bindi bitaro akoreramo biherereye ku Kicukiro.

Ngo Dr Sibomana yasobanuriye uwo murwayi ko agomba kwishyura nibura miliyoni 1 Frw kugira ngo akunde abagwe.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko Dr Sibomana yabwiye umurwayi ko muri ibyo Bitaro bya Leta azabona gahunda [Rendez-Vous] y’igihe kirekire kuko hari imirimo yo kubaka ‘Salles d’Opérations’, yatumye gahunda zo kubaga abarwayi byihutirwa iba ihagaze.

Umurwayi wivurizaga kuri mituweli yabanje kumubwira ko bimugoye kubona ayo mafaranga, amwingingira kumuha ‘rendez-vous’ yo kubagirwa mu bitaro bya Leta ariko ntiyayibona.

Uwo murwayi amaze kumva uburwayi bumurembeje yashatse aho akura miliyoni 1 Frw, maze yongera guhamagara Dr Sibomana amumenyesha ko ya mafaranga yayabonye.

Ku wa 2 Mutarama 2022, ni bwo Dr Sibomana yaje kuvugana n’uwo murwayi amusaba kumwoherereza ibihumbi 50 Frw kuri telefone ye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo mafaranga Dr Sibomana yayitaga ‘Ubunani’, amaze kuyamusaba umurwayi yamubajije niba ayo amwatse arenga kuri ya miliyoni 1 Frw.
Ayo mafaranga umurwayi yaje kuyohereza ku munsi wakurikiyeho ndetse amumenyesha ko ayamwoherereje.

Mu iburanisha, Dr Sibomana yabwiye Urukiko ko umurwayi yakiriye ari we wamuhamagaye ngo amwohereje Ubunani kuko bari basanzwe ari inshuti, aza kumuhamagara amubaza ko yabubonye. Yamwohereje na we amusubiza ko atareba kuri telefoni kuko yari atwaye imodoka.

Nyuma y’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye, Dr Sibomana Marie Alphonse, w’imyaka 49 yahise ahabwa iminsi 30 yo kuba yajuririye igihano yahawe.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger