Umugande watangije igikoresho gipima Maralia hadakoreshejwe amaraso yahawe igihembo
Brian Gita w’imyaka 24 abaye umugande wa mbere uhawe igihembo cy’ishimwe cya Africa Prize for Engineering Innovation kubera igikoresho yakoze gipima indwara ya Maralia hadakoreshejwe amaraso nkibisanzwe.
Brian Gita igikoresho yise Matibabu gitumye ahabwa iki gihembo ibi bihembo bya Africa Prixe for Engineering Innovation ni ibihrmbo bitangwa na “Academy of Engineering’s Africa Prize”. Brian Gita yazanye iki gikoresho nyuma yo kwibaza niba gupima Maralia bitinda ni gute batazana igikoresho cyoroshya akazi bakoresheje ibyo bize.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umucamanza w’umunyakameruni( Cameroun) Rebecca Enonchong wa Africa Prize for Engineering Innovation yavuze ko “Matibabu ni uburyo bworoshe buje guhindura ingendo,”
Uyu musore Brian Gitta yahawe igihembo cya Royal Academy of Engineering kingana na mapawundi £25,000 ni ukuvuga amadorali $33,000.
Iki gikoresho Matibabu kimadikwa ku rutoke rw’umuntu kandi ntigikenera ingano y’amaraso ngo kibone gupima , itara ritukura ryacyo rirerekana ingano yuko ibara rigenda rihinduka, uko “globules ” zifashe nuko zingana – bisuzumwa muri malaria
Abatangije iki gikoresho wizeye ko hazagira umunsi iki gikoresho gikoreshwa ku mugabane wa Afrika, mu gupima neza malaria kandi byizewe. Ikindi bari gukora ni ukwandika icegeranyo cy’ibyo umaze kubona , abashakashatsi mpuzamamahanga bamaze kwegera itsinda ryabo ngo babafashe, muri iki gihe bakaba bari kugeragereza ku bantu ubwo buryo bushasha bwo gupima indwara ya Malaria.
Ibi bihembo bya Africa Prize for Engineering Innovation byatangiye gutangwa mu 2014, mu rwego rwo gufasha , gutanga ubufasha mu binjyanye n’amafaranga no kwigisha ivy’ubucuruzi abatsindiye ibyo bihembo , ikaba kandi ifasha aba enjenyeri(engineers) kuvamo barwiyemeza mirimo / abacuruzi beza bejo hazaza.