Umugambi wa Safi Madiba wo kuba depite waba ugiye guhera mu mvugo cyangwa ukaba waravuzwe hari ikindi kigambiriwe
Mu minsi yashize Safi Madiba wo mu itsinda ry’abanyamuziki rya Urban Boys yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuba depite, ibi yabitangaje nyuma yo gutandukana na Parfine bahoze bakundana.
Niyibikora Safi[Safi Madiba] ari gutegura gukora ubukwe na Judith Niyonizera ndetse bagahita bafata umwanzuro wo kwerekeza i Bwotamasimbi, ubukwe bw’aba bombi bwaje butunguranye mu itangazamakuru kuwa 21 Nzeri 2017 .
Safi Madiba na Judith barangije gutegura gahunda z’ubukwe ndetse kuya 1 Ukwakira 2017 nibwo hazabaho imihango yo gusezerana mu mategeko no gusaba no gukwa. Safi akaba yaramaze kwereka Niyonizera Judith ababyeyi ndetse imihango yo gusaba no gukwa izabera ku i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujy wa Kigali.
Mbere y’uko iyi inkuru y’uko agiye gukora ubukwe imenyekana , yabanje kuvuga ko agiye kwiyamamariza kuba depite, icyo gihe Safi Madiba yavuze ko mu myaka itanu iri imbere yifuza ‘kuzaba ari umwe mu ntumwa za rubanda’. Yemeza ko kuva akibyiruka ngo yakuze yiyumvamo kuzaba umuntu uvugira abandi gusa amaze kuba umuhanzi ukomeye agenda arushaho kwiyumvamo ubushobozi.
Iyi nkuru yo kuba depite yaje mu gihe hari hashize iminsi mike ari kuvugwaho ubushurashuzi no kubyara umwana mu gasozi bikavugwa ko aribyo byatumye atandukana na Parfine bakundanaga, inkuru z’urudaca [Safi we yavugaga ko atari zo] zishobora kuba arizo zatumye ashaka ikintu cyatuma zibagirana agahitamo kuvuga ko agiye kwiyamamariza kuba depite.
Iyi nkuru yo kuba depite ashobora kuba yarayihimbye nkana azi neza ko nta gihe kinini afite mu Rwanda gusa kubera ukuntu yari ari ku gitutu cy’itangazamakuru n’abafana, inkuru ye yo gutandukana na Parfine yaramaze gusabagira agahita ashaka icyayicururutsa, ikaba intandaro yo guhimba ikinyoma cyo kwiyamamaza ngo aburizemo inkuru y’urukundo rwe na Parfine rwari rwashonze nk’isabune.
Ikindi cyongera gushimangira ko Safi nta gihe kinini afite mu Rwanda n’uko mu minsi ishize Humble Jizzo yavuze ko uwitwa Nizzo nawe ufite umukunzi hanze y’u Rwanda ngo ashobora gutanga aba basore kujya hanze y’u Rwanda n’ubwo aterura neza akavuga ko buri wese azifatira umwanzuro wo kugenda.
Judith ugiye kurushinga na Safi, yatandukanye n’umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada, bivuze ko bishoboka cyane ko we na Safi ariho bazerekeza nyuma yo gukora ubukwe.