Umugabo yishwe azira gushingiranwa n’umukobwa wo mu baherwe
Umugabo wo mu Buhinde witwa Pranay Kumar w’imyaka 24 yiciwe imbere y’umugore we Amrutha Varshini utwite nyuma y’amezi cyenda barushinze. azira kuba yarashakanye na Varshini w’imyaka 23 umukobwa wo mu muryango ukize.
Polisi yo mu gihugu cy’Ubuhinde ivuga ko Se w’umukibwo ari we washatse abicanyi akabishyura ngo bajye kwica uyu musore washatse umukobwa we amuziza ko ari umukene.
Umwicanyi wishe nyakwigendera kugeza ubu ntabwo aratabwa muri yombi, gusa Polisi yo muri ako gace yabwiye ibitangazamakuru byakurikiranye iyi nkuru ko bafashe se w’umukobwa ,T Maruthi Rao niwe uri gukorwaho iperereza.
Amashusho yafashwe na kamera zo ku muhanda agaragaramo umugabo muremure ufite umuhoro mu ntoki watatse nyakwigendera amuturutse inyuma akamutema ijosi inshuro ebyiri paka apfuye. Umugore wari unatwite ahunga agana mu bitaro bya Jyothi Hospital biri ku birometero 93 uvuye mu mujyi wa 93 miles from Hyderabad.
Pranay Kumar wishwe yari yarashyingiranwe na Amrutha Varshini muri Mutarama uyu mwaka bashyingiranwa batitaye ku bibazo by’imiryango yabo dore ko Se bukwe w’umusore atashakaga ko umukobwa we ashyingirwa mu mu ryango w’abakene.