Umugabo yishe umuvandimwe we amuziza ko yamwibye ikigori
Polisi ikorera mu karere ka Apac mu majyaruguru ya Uganda yataye muri yombi umugabo ukurikiranweho kwica umuvandimwe bapfa ko amubonye yotsa ikigori yibye mu murima we.
Ikinyamakuru Allafrica cyanditse ko uyu mugabo w’imyaka 48 y’amavuko yishe umuvandimwe we bavukana w’imyaka 22 kuri uyu wa Gatanu amuziza ko amubonanye ikigori yotsaga ngo akekako yacyibye mu murima we.
Nyuma yo kwivugana umuvandimwe we witwa Bosco Opio, yahise ahunga kuko abaturanyi be bari bamurakariye bikomeye bashaka no kumwivugana, Polisi yahise itangira kumuhiga bukware imuta muri yombi ku Cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018.
Madame Pamela Aguti ushinzwe ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Polisi ya Apac yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi akaba agomba kuryozwa icyaha cy’ubwicanyi.
Yagize ati:” Ntabwo bisanzwe kumva ko umuntu yafata umwanzuro wo kwica umuvandimwe we amuziza ikigori kimwe, Ibi ni ubunyamaswa n’ubuturage abantu bakwiye guhindura imyumvire, ni gute umuntu yakwambura undi ubuzima muri ubu buryo? ”
Yakomeje avuga ko bidatinze uyu mugabo aragezwa mu butabera agakanirwa urumukwiye kuko ikirego cye cyagejejwe mu maboko y’ubugenzacyaha.
Si ubwa mbere muri Uganda havuzwe ubwicanyi nkubu kuko hakunze kuvugwa abantu bicanye bapfa utuntu tudasobanutse icyakora ngo biba bigoye ko abantu bihanganira abajurra dore ko iyo bafashe umuujura bamuhana byintangarugero ku buryo hari nabahasiga ubuzima.