Umugabo yishe umusaza amugaburira abakiriya
Mu mujyi wa Bangkok mu gihugu cya Thailand, umugabo witwa Prasit Inpathom ufite restaurant muri uyu mujyi, yatahuwe ari kugaburira abakiriya be inyama z’umusaza w’imyaka 61 yari amaze kwivugana.
Uyu mugabo ari guhigwa bukware n’inzego z’umutekano, nyuma y’uko yishe uyu musaza akamubaga ndetse akanamugaburira abakiriya ababesha ko ari inyama z’ingurube bari basanzwe baza kuriramo.
Ubusanzwe iyi Restoura ya Prasit, iteka ibiryo byiganjemo imboga ndetse n’inyama cyane cyane izingurube, yavumbuwe n’abakiriya be ubwo yari amaze kugaburira izi nyama benshi muri bo bahita biyambaza polisi.
Aba bakiliya ba restaurant ya Lat Krabang muri Bangkok, bahawe inyama zitandukanye n’izi ngurube bari basanzwe barya niko kujya kubibwira polisi,iza gukora iperereza basanga mu kimoteri harimo umurambo w’umusaza wishwe bakamubaga.
Nyiri iyi restaurant, Prasit Inpathom akimara kubona ko ibikorwa bye byamaze kujya ahagaragara, yahise afata gahunda yo gutoroka ndetse ubu akaba ari gushakishwa bikomeye na polisi kugira ahatwe ibibazo ku bugome yakoze.
Prasit Inpathom aheruka kugaragara mu ruhame ku wa 21 Ukwakira uyu mwaka ubwo yari ari gusangira agasembuye n’umuvandimwe we.
Uyu musaza w’imyaka 61 wishwe na Prasit Inpathom akamugaburira abakiliya,yishwe akubiswe icyuma ku mutwe ndetse aterwa icyuma mu nda inshuro 6 nk’uko ibitangazamakuru byo muri Thailand,byabitangaje.
Uyu mugabo uri guhigwa bukware kubera ibikorwa byateye ubwoba benshi yakoze, arashinjwa ibyaha byinshi birimo kwica no kugaburira abantu inyama y’umuntu isanzwe itaribwa.