Amakuru

Umugabo yishe umugore we nyuma yo kwanga ko batera akabariro

Mu gihugu cya Nigeria, havuzwe inkuru ibabaje cyane ndetse inateye agahinda kenshi ikaba yarabaye kimomo ahantu hose, aho umugabo yakubise umugore we kugeza yitabye Imana amuziza ko yanze batera akabariro.

Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Nigeria, avuga ko umugabo witwa Emmanuel yatashye yasinze maze asaba umugore we ko baryamana undi arabyanga maze uyu mugabo ararakara atangira kumukubita kugeza ashizemo umwuka.

Uyu mugore wakubiswe kugeza apfuye yitwa Ugieki Asemota ndetse umuryango w’uyu mugore wahise ujya gutanga ikirego kuri polisi ya Nigeria ikorera mu gace ka Edo muri Nigeria isaba ko umukobwa wabo yabona ubutabera maze umugabo wamwishe agafungwa aryozwa ibya yakoze kuko ari ubunyamaswa.

Nkuko amakuru akomeza abigaragaza, uyu mugabo Emmanuel yatashye yasinze maze umugore we nyakwigendera Asemota abibonye ahita ajya kwifungirana mu cyumba kugirango umugabo atamukubita kuko ngo yari asanzwe amukubita n’ubundi ndetse yari yarabigize nk’umuco.

Ngo ubwo byageraga mu gicuku ijoro rinishye, umugabo byamwanze munda aza kureba umugore we aho aryamye atangira gukomanga ku rugi amusaba ko yaza bagatera akabariro undi arabyanga maze umugabo ahita aza ishoka amena urugi, Asemota abibonye anyura mu idirishya arahunga.

Uyu mugore wari ufite ubwoba bwinshi cyane yarahunze arirukanka anyuze mu idirishya gusa uyu mugabo Emmanuel yahise amwirukaho niko kumufata amukubita inkoni n’itafari mu mutwe maze Asemota ata ubwenge, abaturanyi babibonye bahise bamujyana kwa muganga ariko bagerayo yamaze kwitaba Imana naho uyu mugabo we yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano ubwo zamenyaga amabara yakoze.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger