AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yibye imyenda ajyanwa mu rukiko yambaye ubusa

Umugabo ukekwaho kwiba imyenda, yaratunguranye ajya imbere y’abacamanza bo mu rukiko rwa Embu  ho muri Kenya yambaye akenda gahisha imyanya y’ibanga gusa.

Uyu mugabo witwa Jana Mugo w’imyaka 33 y’amavuko, mbere y’uko ajyanwa imbere y’abacamanza yabwiye The Citizen dukesha iyi nkuru ko yafashwe yibye imyenda akajyanwa kuri sitasiyo ya Police ya Embu ho muri Kenya maze abapolisi bakamwambura imyenda, ngo ibi ni byo byatumye yitaba urukiko yambaye ubusa.

The Citizen ikomeza ivuga ko imyenda yari yambaye atabwa muri yombi kuri iki Cyumweru ari imwe mu yo bivugwa ko yibye, akaba yarayikujwemo ku gahato kugira ngo ishyirwe aho abantu bayireba.

Uyu mugabo wakoze agashya mu rukiko, yahawe indi yambara arayanga ndetse n’akenda yari yambaye ku myenda y’ibanga ashaka imbere y’ab’igitsina gore bari bari mu rukiko. Umucamanza yahisemo gusubika urubanza kubera ko umuburanyi yari yambaye mu buryo budakwiye.

Mugo ashinjwa kwiba ipantalo eshatu, amakoti n’amashati abiri abiri bifite agaciro k’amashilingi ya Kenya 4000.

Si ubwa mbere uyu mugabo akoze ibyaha by’ubujura kuko no ku wa 10 Mutarama 2019 ngo yibye ipantalo n’ishati yafatanywe ku wa 13 Mutarama no gufatanwa ibiyobyabwenge ariko akavuga ko ari polisi yabimuhaye.

Jana Mugo wagiye mu rukiko yambaye ubusa

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger