AmakuruIyobokamanaUtuntu Nutundi

Umugabo yatuye ibyaha bye murusengero Polisi ihita imufunga

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi nyuma yo kubwira ikoraniro mu rusengero ko yagiye muri Al-Shabaab, asaba abakirisito kumusengera ngo yongere kwiyunga n’Imana ndetse umutima wa kinyamaswa umuvemo, Polisi iti turakubonye ntuducika.

Uyu mugabo utatangajwe amazina kubera iperereza rigikomeza, yafashwe nyuma y’uko ku wa 3 Mutarama 2019 yagiye mu rusengero mu gace ka Kilifi, akabwira abakirisito ibyaha bye ngo bamufashe gusenga, ibyo benshi bazi nko “kwatura”.

Daily Nation yatangaje ko pasiteri yahise amuherekeza amugeza kuri sitasiyo ya polisi, bombi bakoreshwa inyandikomvugo mbere y’uko uwo mugabo atabwa muri yombi, mu gihe hahise hatangira iperereza ryimbitse kuri ibyo byaha.

Amakuru avuga ko uwo mugabo wo muri Kenya yagiye muri Somalia aho yahawe imyitozo ihabwa abarwanyi bashya ba Al-Shabaab, ariko asubiye mu gihugu cye aza guhindura ibitekerezo yiyemeza kubivamo, niko kwiyambaza abo basengana ngo babimufashemo binyuze mu masengesho.

Amakuru ahamya ko uregwa yagaragaje ubushake bwo gufasha abakora iperereza, aha abagenzacyaha amakuru yatuma bata muri yombi abarwanyi ba Al-Shabab.

Ku wa Kabiri nibwo yagejejwe mu rukiko, aho umutwe wa Polisi ya Kenya ushinzwe kurwanya iterabwoba wasabye ko urukiko rwawemerera gukomeza kumufunga by’agateganyo, mu gihe akibaha amakuru ahagije yatuma barushaho kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Kenya.

Uregwa ntiyigeze aburana ku busabe bwa polisi bwo kuba yakomeza gufungwa indi minsi 10 mu gihe iperereza rikomeje, ndetse muri uru rubanza ntuiyari yunganiwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger