AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yatonganye n’umugore we amuhimisha kujya kwiroha muri Nyabarongo

Umugabo witwa Hakizimana Bernard w’imyaka 39 y’amavuko bivugwa ko yatonganye n’umugore we ajya kwiyahura mu Mugezi wa Nyabarongo.

Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Matyazo,Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.

Abatanze amakuru bavuze ko Hakizimana yavuye iwe mu rugo amaze gutongana n’uwo bashakanye ahita ajya kwiroha muri Nyabarongo.

Umwe mu baturage yagize ati “Ntabwo twamenye icyo bapfuye, gusa twamenye ko batonganye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mushishiro, Ntivuguruzwa Jean Pierre yirinze kugira icyo atangaza ku rupfu rwa Hakizimana Bernard.

Ati “Mwabaza Gitifu w’Umurenge niwe ufite amakuru nubwo ari mu kiruhuko.”

Gitifu w’Umurenge wa Mushishiro, Niyonzima Gustave avuga ko ibyo Ntivuguruzwa avuga atari byo kuko amakuru ajyanye n’urupfu rwa Nyakwigendera yayamuhaye ndetse amusaba kuvugana n’Itangazamakuru riyamubaza.

Ati “Mwongere mumuvugishe arabasobanurira nta kibazo.”

Hakizimana bikekwa ko yiroshye muri Nyabarongo ku wa 06 Nzeri ariko umurambo we utoragurwa ku wa 07 Nzeri 2014.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger