Umugabo yashyize super Glue ku gitsina cye ngo adatera inda umukunzi we bimubyarira amazi y’ibisusa
Umugabo witwa Salman Mirza,w’imyaka 25 y’amavuko wo mu gihugu cy’Ubuhinde, yashyize Super Glue ku nutwe w’igitsina cye kugira ngo adatera ibda umukunzi we birangira bimuviriyemo urupfu.
Uyu mugabo yifashishije Super Glue, nyuma yo kwibagirwa kugura agakingirizo ubwo yari agiye kubonana n’umukunzi we, hanyuma ashyira super glue ku mwenge w’igitsina cye kugira ngo amasohoro adasohoka bimuviramo urupfu.
Uyu mugabo ngo yakoresheje Super glue ikomeye cyane kugira ngo imufashe kudatera inda umukunzi we birangira apfiriye muri Hoteli y’ahitwa Gujarat mu Buhinde.
Aba bombi bari banyoye inzoga,bemeranyije gutera akabariro ariko uyu mugabo aza kubura agakingirizo ariyo mpamvu bafashe uyu mwanzuro w’ubusazi.
Umukuru wa Police y’ahitwa Ahmedabad yavuze ko aba bombi bari barabaswe n’ibiyobyabwenge ariyo mpamvu batekereje kuriya ubwo bari bagiye gutera akabariro kuwa 22 Kamena uyu mwaka.
Uyu mupolisi mukuru yemeje ko Bwana Mirza ariwe wafashe umwanzuro wo gukoresha iriya Super glue ikaze cyane mu gufunga igitsina cye kugira ngo ibuze amasohoro gusohoka,ntatere inda umugore we.Yongeyeho ko aba bombi bari barikunywa ibiyobyabwenge bari gutera akabariro.
Yabwiye Times of India ati “Abatangabuhamya benshi bemeje ko Mirza n’umukunzi we bose babaswe n’ibiyobyabwenge bajyanye muri hoteli I Juhapura.
Kubera ko bombi nta bwirinzi bari bafite,umugabo yafashe umwanzuro wo gushyira Super glue ku gitsina cye kugira ngo yizere ko adatera inda umugore we.”
Ku munsi ukurikiyeho,Mirza yasanzwe mu bihuru byegereye hoteli yataye ubwenge n’uwo bakorana Firoz Shaik amujyana mu rugo.
Ubuzima bwe bwabaye bubi cyane ajyanwa ku bitaro bya Sola Civil aho yaje gupfira bitewe nuko ibice bye by’umubiri byahagaritse gukora.