Umugabo yashizemo umwuka habura iminota mike ngo akore ubukwe (Amafoto)
Umugabo witwa Paul Wynn w’imyaka 57 yahuye n’uruva gusenya ku munsi w’ubukwe bwe ubwo yapfaga habura iminota mike ngo arahirire kubana akaramata n’umugore we bafitanye abana 11.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,uyu mugabo yapfiriye ku karere kitwa Saltcoats,habura iminota ngo asezerana n’uyu mugore we witwa Alison Wynn,bamaranye imyaka 21.
Ikinyamakuru Mail cyatangaje ko uyu mugabo wari uherutse gusanganwa na Kanseri muri Gicurasi abwirwa ko igeze ku cyiciro cya nyuma ari nabwo yahise afata umwanzuro wo gusezerana n’uyu mugore we ufite imyaka 36.
Raporo ya muganga yavuze ko uyu mugabo yari asigaje kubaho amezi asaga 3 gusa ndetse iyi kanseri ngo yari yarageze mu mwijima no mu bihaha.
Kuri uwo munsi,uyu mugabo yabanje kujya kureba usezeranya hanyuma uyu mugore aza kuhamusanga ari kumwe n’abana babo.
Nyuma y’urupfu rwe,madamu Alison yavuze ko Bwana Paul yari umubyeyi w’igitangaza aho yahishuye ko uyu mugabo nta bundi buvuzi yabonye mbere yo gupfa.
Alison yagize ati “Iyo nza kumenya ko nta gihe yari asigaranye,nari gushyira ubukwe mu ntangiriro z’icyumweru.”
Uyu mugabo yapfuye habura iminota 10 gusa ngo ajye gusezerana kubana akaramata n’uyu mugore we.Umwana wabo w’imyaka 20 ari mu bari babaherekeje.