AmakuruUrukundo

Umugabo yasezeranye n’abagore babiri icyarimwe(Amafoto)

Muri Kenya mu gace ka Kajiado, ahitwa Kisaju, habaye ubukwe bwatangaje benshi aho umugabo wirinze gutangaza amazina ye yasezeranye n’abagore babiri icyarimwe imbere y’Imana bemeranya kubana akaramata akitwa umugabo wabo w’ibihe byose.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya kibitangaza, cyanditse ko ubu bukwe bwahuruje benshi kuko bitari bisanzwe kubona umugabo yemera kujyana mu rusengero abagore babiri akemera guhamya umubano wo kubana nabo nta n’umwe muribo atonesheje cyane kurusha mugenzi we.

Ubu bukwe bwabaye ikiganiro mpaka kuri benshi kuko hari abashimira uyu mugabo kuba yagaragaje ubwitange akemera kujyana abagore be imbere y’Imana n’amategeko ahamya ko azababera umugabo kugeza ku mpera y’ubuzima.

Hagati aho hari n’abamunenze bavuga ko yasebeje imyemerere y’abakirisito kuko ubusanzwe yemera ko umugabo agomba gusezerana imbere y’Imana n’umugore umwe rukumbi, ukaba ushobora gusezerana n’undi aruko uwahawe isezerano rya mbere atagihari.

Uretse kuba hari abanenze uyu mugabo, bavuze ko n’Itorero ryamusezeranyije nta mavuta rifite kuko ryatatiye amahame ya gikirisito avuga ko umugabo adakwiye kurenza umugore umwe w’isezerano kuko uwa kabiri yitwa inshoreke.

uyu mugabo yasezeranye n’abagore be babiri abari hagati

Twitter
WhatsApp
FbMessenger