Umugabo yasanze barikumusambanyiriza umugore ababazwa n’igitanda cye bavunnye
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo utamenyekanye amazina, arira ayo kwarika ari nako afata amashusho y’undi mugabo witwa Okechuku Donald, wamusambanyizaga umugore, yababajwe no kumuvunira igitanda yaryamagaho.
Uyu mugabo wo muri Nigeria yumvikana avuga ko yinjiye mu nzu, ageze mu cyumba agasanga undi mugabo aryamanye n’umugore we. Avuga ko ‘’Twahise dufatana, nibwo igitanda cyanjye cyavunitse’’.
Ni amashusho yashyizwe hanze n’umuntu ukoresha Twitter witwa Ichie Bullion (@principe_viii). Muri ayo mashusho, Okechuku agaragara yicaye ku buriri, ari kwambara ipantaro arwana n’uko kamera itamufata amashusho.
Mu gihe umugabo yavugaga ko ayo mashusho aza kuyereka polisi nk’ikimenyetso, umugore we yumvikana avuga ngo “Bireke, uyu mugabo arariha igitanda yangirije’’.
Abenshi mu batanze ibitekerezo, bavuze ko batangajwe n’uburyo uyu mugabo yari arajwe ishinga n’igitanda kurusha kuba umugore we yamuciye inyuma.
Uyu mugabo kandi ntiyigeze yerekana umugore we muri ayo mashusho, ingingo yatumye bamwe bakeka ko yanze kumwandagaza.