Umugabo yarashe umwana we arapfa anwitiranyije n’igisambo
Umukobwa w’umwangavu yishwe na se mu gitondo cyo ku wa gatatu mu byagaragaye ko ari ikibazo cyo kumwitiranya n’igisambo cyinjiye mu ibanga.
Abashinzwe iperereza barimo kwiga ku rupfu rwa Janae Hairston w’imyaka 16, wa Columbus, Ohio, warasiwe mu igaraje ryo mu rugo iwabo.
Mu guhamagara 911, nyina wa Hairston yavuze ko se w’umukobwa ariwe wamurashe, kubera ko yatekerezaga ko ari umujura winjiye mu rugo rwabo, nk’uko byatangajwe na Columbus Dispatch.
ABC yatangaje ko inyandiko za polisi zavuze ko se wa Hairston yibwiraga ko ari umuntu winjiye mu nzu ye niko kurasa ako kanya aba aramwishe.
Dispatch yatangaje ko se yumvikanye ahamagara abaza icyo umukobwa we yakoraga hanyuma we na nyina bumvikana bamwinginga ngo ahaguruke.
Ishami rya polisi rya Columbus rivuga ko abapolisi bageze muri urwo rugo ahagana mu ma saa kumi n’iminota 28 za mu gitondo maze Hairston ajyanwa mu bitaro bya Mount Carmel East amerewe nabi.
Abashinzwe iperereza bavuze ko yapfuye saa kumi n’imwe n’iminota 42 za mu gitondo.
Ishami rya polisi rya Columbus ntiryahise ritanga ibisobanuro birambuye ku rupfu rw’uyu mukobwa, ariko ryashyikirije ubushinjacyaha bw’intara ya Franklin iyo dosiye kugira ngo isuzumwe.
Kuva ku wa kane mu gitondo, nta byaha biratangazwa.
Ikigo cya The Canal Winchester School cyavuze ko Hairston yari muto muri iryo shuri ryisumbuye kandi cyoherereje imiryango iharerera ibaruwa ibamenyesha iby’urupfu rwe.