Umugabo yamenywe agasabo k’intanga na padiri wamusambanyirizaga umugore
Umugabow’imyaka 24 wo muri Ghana witwa Kwasi Peters, bivugwa ko yatakaje kamwe mu dusaba tw’intanga,nyuma yo kuraswa n’umupadiri ukunda gusambana ubwo batonganaga.
Nk’uko amakuru abitangaza, ibi byabereye i Dwenewoho, mu gace ka Ahafo Ano mu majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’akarere ka Ashanti.
Kwasi amaze gushinja padiri kuryamana n’umugore we, habaye amakimbirane hagati y’aba bombi.
Kwasi Peter, yabwiye abanyamakuru i Dwenewoho ko yashwanye n’uyu mupadiri nyuma yo kumubona hamwe n’umugore we mu bihe bidasanzwe inshuro nyinshi.
Yagize ati: “Sinigeze nizera ibihuha bivuga ku mubano wa padiri n’umugore wanjye kugeza igihe mbiboneye bombi inshuro nyinshi bari mu munnyenga nka saa tanu z’ijoro.
Nahanganye nawe ubwo nabonaga imyifatire y’umugore wanjye inyemeza ko afitanye na padiri umubano wihariye ariko andasa turi gushwana.
Ntabwo ari ubwa mbere aryamanye n’umugore wubatse, dufite ibimenyetso by’ibyo yakoze mu gace kacu bityo sinshobora kwicara ngo asenye urugo rwanjye. ”