AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yakinishije kwiyahura birangira yisanze mu bapfuye

Ibi bihe tugezemo inkuru zijyanye no kwiyahura kw’abantu zikomeje nyinshi cyane, aho yibaza niba ari ukurambirwa kuba kw’isi cyangwa se niba baba bahunga ibibazo bitandukanye yaba ibyo bahurira nabyo mu miryango yabo ndetse n’ahandi.

Ntabwo aribyo byonyine kuko hari n’abakora ibintu ukagirango ni abasazi, Mu karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umugabo wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima wakinishije ibintu byo kwiyahura birangira abiburiyemo ubuzima bwe.

Ibi bintu byafashwe nk’ubusazi byabereye mu Mudugudu wa Gasoro, Akagali ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi, mu karere ka Rutsiro, aho uyu mugabo witwa Hakamineza Thacien wari umujyanama w’ubuzima yafashe umuti wa Tiyoda akawunywa agirango arebe koko niba uyu muti wakwica umuntu awunyoye birangira umuzunguje umukura mu bazima umushyira mu bapfu.

Ubwo yamaraga kunywa uyu muti wa Tiyoda ubusanzwe ukoreshwa mu kwica udusimba, Hakamineza Thacien yahise atabarwa bamwihutisha vuba kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Biruyi ariko bababwira ko agomba kujyanwa ku bitaro bya Murunda bahita bamwerekezayo gusa ntiyabasha kurokoka uwo muti kuko waje kumuhitana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi Mwenedata Jean Pierre, yabwiye Rwandanews24 dukesha iyi nkuru ko uriya mugabo wiyahuye yari asanzwe ari umujyanama w’ubuzima ndetse nta n’ikibazo yari afitanye n’umuryango we cyaba cyatumye yiyahura.

Jean Pierre yagize ati: “Nibyo koko iki kibazo cyo kwiyahura cyabayeho kuri uyu wa kabiri mu masaha y’igitondo, ubwo Hakamineza yageragezaga kwiyahura akoresheje umuti w’Ibihingwa wa Tiyoda gusa yaje gutabarwa bamujyana ku kigo nderabuzima cya Biruyi ariko ategekwa kujyanwa ku bitaro bya Murunda ari naho yaje kugwa mu masaha y’Ijoro”.

Mwenedata Jean Pierre akaba yasabye abaturage kwirinda gukinisha kunywa imiti ibonetse yose kuko harimo iyica kandi vuba ndetse no kwirinda kwihererana ibibazo kuko kwigunga aribyo bivamo kwiyahura, asaba abaturage kwegera ubuyobozi bukabagira inama kuko nkuriya wiyahuye ntan’ikindi kibazo yari asanzwe afitanye ni abo mu muryango we.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger