AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yajyanwe mu rukiko azira gukora ku mabere y’umugore w’abandi

Umugabo ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatawe muri yombi azira gukora ku mabere y’umugore bari bahuriye mu ndege.

Uyu mugabo witwa Bruce Alexander yakoze aya mahano ku cyumweru ubwo yari ahuriye n’uyu mugore mu ndege ubwo yavaga Houston yerekeza. Urukiko ruvuga ko Bruce yunamye agakora incuro ebyiri ku mabere y’umugore wari umwicaye imbere.

Bruce ukurikiranweho gukora ku mabere y’uriya mugore utatangajwe amazina ngo yabikoze yitwaje amagambo ya Perezida Donald Trump, aho yavuze ko”Byemewe gufata abagore ku myanya yabo y’ibanga.”

Nyir’ugukorwa ku mabere yabwiye abayobozi ko uyu mugabo akibikora bwa mbere yaketse ko ari impanuka, bikarangira abyongeye.

Ngo byarangiye uyu mugore abwiye abwiye undi mugenzi wari umuri iruhande impamvu uyu mugabo ari kumukorera ku mabere, birangiye aguranye ikicaro n’uriya mugenzi wundi.

Alexander ufite ibiganza ngo bisa neza neza nk’ibyumunyabyaha(Ibiganza binini, biriho ubwoya bwinshi kandi bifite inzara zanduye) yatawe muri yombi indege yarimo ikimara kugwa.

Akurikiranweho icyaha cyo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger