Umugabo yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu abantu 159 barimo abagabo 48
Umugabo ukomoka muri Indonesia witwa Reynhard Sinaga w’imyaka 36 y’amavuko yahamwe n’ibyaha 159 birimo gufata ku ngufu abantu 136 barimo abagabo 48.
Umucamanza Suzanne Goddard yavuze ko Sinaga ahamwa no kuba yarakuye abagabo 48 mu kabyiniro ka Manchester akabajyana aho aba hitwa Montana mu gace kitwa Princess maze akabasindisha nyuma akabakorera akabasambanya.
Ibi ngo yabikoraga ari nako afata amashusho y’ibyo bikorwa by’urukozasoni.
Abantu 190 ni bo bashinjaga uyu mugabo kubakorera ibyamfura mbi. Uretese abo, uyu mugabo ngo hari abandi umunani yagerageje gukorera ibyo bikorwa ndetse n’abandi 14 yagambiriye gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umushinjacyaha muri uru rubanza nk’uko BBC ibitangaza, yavuze ko Sinaga ari we muntu wa mbere wafashe abantu benshi ku ngufu mu mateka y’Ubwongereza.
Uyu wari usanzwe ari umunyeshuri wa kaminuza kandi ngo ahamwa n’andi makosa yakoze mu 2018 yagombaga gutuma afungwa imyaka 20.
Abakora mu nzego z’iperereza bavuga ko hari abandi 70 bashobora kuba baragezweho n’ibikorwa bibi bya Sinaga ariko ntibirakunda ko batanga ubuhamya bwabo. Barasaba abo bose baba barahohotewe na Sinaga gutinyuka bakavuga ibyababayeho.
Umucamanza ati: “Umwanzuro kuri uru rubanza ni uko wowe uri umuntu udakwiriye kurekurwa.”
Ku bwo guhamwa n’ibyaha aregwa, umucamanza yategetese ko Sinaga afungwa ubuzima bwe bwose.