Umugabo yagiye kwirega kuri polisi ko arya abantu
Umugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo uzwi ku izina rya Nino Mbatha w’imyaka 33, yagiye kwirega ku biro bya polisi yitwaje ukuguru ku muntu yari amaze kurya, avuga ko igihe cye kigeze cyo kurambirwa kurya inyama z’abantu.
Mbatha yagiye ku biro bya polisi ababwira ko yariye inyama z’abantu ndetse arambiwe gukomeza kuzirya aho yageze kuri ibi biro bya polisi afashe ukuguru k’umuntu arakubahereza.
Uyu mugabo utuye mu gace kitwa Estcourt yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore witwa Zanele Hlatshwayo w’imyaka 24 we na bagenzi be barimo uwitwa Khayelihle Lamula barangije bamuca bimwe mu bice by’umubiri babishyira mu nkono barabiteka.
Mbatha usanzwe ari umupfumu yishe uyu mugore kubera ko ngo abakurambere bamutegetse kumena amaraso kugira ngo bishime ndetse mu minsi ishize nibwo yerekanye aho bamuhambye.
Uyu mupfumu na bagenzi be bar basanzwe bafatanya uyu murimo wo kwica abantu bakabarya bimwe mu bice bigize umubiri, bahise batabwa muri yombi na polisi ubu bakaba bategerejwe kuburanishwa kugira bahamishwe icyaha n’urukuko baryozwe ibyo bakoze.