Umugabo wo muri Amerika yakatiwe igifungo cy’imyaka 240
Umugabo wo muri leta zunze Ubumwe za Amerika ahitwa muri Illinois y’Amajyaruguru yakatiwe gufungwa imyaka 240 nyuma yo kwica umukobwa bahoze bakundana, abana be ndetse n’umugabo we.
Umucamanza Fernando Engelsma wo mu rukiko rwa Winnebago County yaciriye Calvin L. Carter III w’imyaka 24 igifungo cy’imyaka 240, muri uru rubanza gusa yari afite igihunga n’ubwoba kubera imyaka idasanzwe uyu mugabo ukiri muto agiye kumara mu buroko.
Iperereza ryagaragaje ko uyu mugabo yishe Martia Flint w’imyaka 24 wahoze ari umugore we , hamwe n’abana be barimo Tyrone Smith III w’imyaka 6 y’amavuko na Tobias K. Smith w’imyaka 4 y’amavuko mu nyubako ya Rockford , aza no kwica Demontae Rhodes w’imyaka 24 y’amavuko wahoze ari umugabo w’uyu mugore.
Umubyeyi wa Rolanda Collins wahoze ari umugore we yavuze ko Calvin akwiye gufungwa ubuziraherezo.
Ati”Byashoboka ko amadayimoni usingiza ari yo agiye kuzatuma uyu wahoze ari umukwe wanjye yaba agiye kujya mu muriro utazima, ndetse nkba nifuza ko yajya muri gereza ubuziraherezo.”
Abari mu rukiko bavuze ko Calvin yishe uwahoze ari umugore we ashaka kwihorera kubera ko yari amaze kumwanga akishakira undi bakundana.