Umugabo w’imyaka 72 y’amavuko yivuganwe n’inkende
Umukambwe w’imyaka 72 ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde yivuganwe n’itsinda ry’inkende, nyuma yo kumutara amaterera amatafari mu giti zarimo.
Uyu mukambwe witwa Dharampal Singh yahumanye n’iri sanganya ku wa kane w’icyumweru gishize ubwo yarimo atashya inkwi ahitwa Tikri, mu gace ka Uttar Pradesh.
Ikinyamakuru Times of India cyanditse ko Muzehe Singh atahise apfa kuko yaje kupfira mu bitaro nyuma y’igihe gito ahagejejwe azize ibikomere yari afite mu mutwe no mu gituza.
Krishnapal usanzwe ari umuvandimwe w’uyu nyakwigendera yabwiye iki kinyamakuru ko Singh yapfuye nyuma yo kujugunywaho amatafari arenga 20 n’izi nkende.
Ati”Ku wa kane w’iki cyumweru inkende zateye Dharampal amatafari arenga 20. Kuko yasaga nkaho ari kure yazo, byari bihagije ngo amatafari yonyine ahite amwica. Ziriya nkende z’impemu ni inyabyaha kandi zigomba kuryozwa ibyo zakoze.”
Umuryango wa Nyakwigendera Singh wamaze gutanga ikirego kuri Polisi gusa abayobozi bavuga ko nta gikomeye cyakorerwa ziriya nkende z’ingome zikomeje gutwara ubuzima bw’abatuye muri kariya gace.
Chitwan Singh uyobora Station ya Polisi ya Doghat avuga ko nta kuntu bajyana mu nkiko inkende. Avuga ko byatuma bahabwa urw’amenyo.
Bitekerezwa y’uko aya matafari inkende zicishije uyu musaza zayakuraga ku nzu yasenyutse iri iruhande rw’aho yatashaga inkwi.
Mu Buhinde bimenyerewe ko inkende zisanzwe ziteza ibibazo aho zizwiho kwangiza cyane ubusitani, ndetse rimwe na rimwe zikaba zijya zigaba ibitero ku baturage zishaka ibyo kurya.