Umugabo w’imyaka 35 yivuganye mubyara weufite imyaka 50 kuko yanze ko bashyingiranwa
Kuwa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, polisi y’ahitwa Sawla mu gihugu cya Ghana, yatangaje ko yataye muri yombi,umugabo w’imyaka 35 wishe mubyara iwe w’imyaka 50 amuziza ko yanze ko bashyingiranwa.
Nk’uko polisi yabitangaje,Bwana Kpeyiri Neiba,yakunze cyane uyu mubyara we witwa Janet Ansaakuumuruta cyane niko kumusaba ko bashyingiranwa kuko nta mugabo yari afite undi arabyanga niko kumuhitana.
Uyu Neiba ngo yinginze cyane uyu mubyara we,amubwira ko amukunda ndetse ko yamuha amahirwe akamubera umugore undi nawe ukomeza kumutsembera ko bidashoboka.
Polisi imaze kumenya iby’ubu bwicanyi yahise ijya kureba uwapfuye n’icyamuhitanye basanga uyu mugabo yamukubise ikintu mu mutwe amusiga ari kuvirirana byamuviriyemo urupfu.
Umurambo w’uyu mugore wajyanwe gukorerwa isuzuma hanyuma birangiye ushyikirizwa umuryango we arashyingurwa ndetse n’uyu wamuhitanye atabwa muri yombi.