Umugabo wahoze akina porno agiye kuba Minisitiri w’umuco na siporo(Amafoto)
Umugabo witwa Alexandre Frota wahoze akina filime z’urukozasoni (Porno) ashobora kuba Minisitiri w’umuco na siporo muri Brazil.
Perezida mushya wa Brazil, Jair Bolsonaro ashobora gushyira Alexandre Frota uzwi mu gukina filimi z’urukozasoni mu bagize guverinoma ye aho azaba minisitiri w’umuco w’iki gihugu.
Alexandre Frota wahoze akina filimi z’ubusambanyi ashobora kuzaba ari muri guverinoma ya Bolsonaro izatangira akazi muri Mutarama 2019, gusa benshi mu banya Brazil induru bayihaye umunwa bamagana iki cyemezo.
Benshi mu batuye iki gihugu, ntibishimiye kumva uyu mugabo wari usanzwe akina filime z’urukozasini yumvikana mubayobozi bateganwa kuzaba bagize Guverinoma y;umwaka utaha bitewe n’ibikorwa byamuranze ndetse hari nabamushinja kuba imbata y’ikiyobyabwenge cya Cocaine.
Iki gitekerezo cyatangiye guterwa utwatsi na benshi bavuga ko umuntu wagaragaye mu bikorwa byo gukina porno adakwiye guhagararira umuco na siporo mu gihugu kuko habaho kwimakaza ibikowa n’ingeso z’ubusambanyi gusa.
Alexandre Frota yahoze ari umukinnyi wa filimi za Porno ndetse bivugwa ko yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya Cocaine gusa nyuma y’imyaka 15 abihagaritse ashobora kwisanga muri leta ya Brazil.
Alexandre Frota ni umugabo w’imyaka 55 y’Amavuko, yahagaritse ibikorwa byo gukina filime z’urukozasoni no kubaka umubiri mu myaka 15 ishize, ari nabwo yahise atangira kugaragara mu bikorwa bya politike muri 2006.
Icyo gihe uyu mugabo yavuze ko yahisemo kwakira agakiza akava mu ngeso mbi yari arimo zo gukina filime z’urukozasoni no gukoresha ibiyobyabwenge agashaka icyateza imbere umuryango we ugizwe n’umugore n’umwana umwe witwa Mayã Gondim Frota de Andrade