AmakuruAmakuru ashushye

Umugabo ushinjwa n’abana babakobwa barenga 10 kubatera inda na Sida yafashwe

Umugabo ushinjwa n’abana b’abakobwa barenga 10 , ko yabasambanyije akabatera inda na virusi itera Sida akurikiranywe n’ubugenzacyaha.

Uyu mugabo utatangajwe umwirondoro we  aba bana bavugaga ko atuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Gasabo.

Yasambanyaga abana biganjemo abahoze ari inzererezi bari hagati y’imyaka 8 na 17, yabahaga ibihumbi bitanu ku bemeye ko badakoresha agakingirizo ariko ngo wazana ibyo gukoresha agakingirizo ntayaguhe nkuko aba bana babakobwa babitangarije IGIHE mu minsi ishize. Aba bakobwa ntabwo bavuze imyirondoro yuyu mugabo ariko ko bazi neza aho atuye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemeje ko uyu mugabo yatawe muri yombi.

Ati “Nibyo yarafashwe, imyirondoro ye tuzayitangaza iperereza rirangire.”

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger