AmakuruAmakuru ashushye

Umugabo, umugore n’abana babo batatu bahitanwe n’impanuka y’imodoka bose bashyingurirwa rimwe

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo hashyinguwe abantu 5 bo mu muryango umwe,baguye mu mpanuka y’imodoka ku munsi wa Noheri ku muhanda wa Mombasa-Nairobi bashyinguwe i Kisii.

Umugabo wari umwubatsi uzwi i Mombasa, Ronald Bundi, umugore we Veronica Ogake n’abakobwa babo batatu Marion, Nataliya na Claire,bashyinguwe mu mva imwe mu mudugudu batuyemo wa Boigesa mu gace ka Bobasi.

Abagize umuryango w’aba bantu barize abandi bagwa igihumure ubwo isanduku eshanu z’uyu muryango wabo zimanurwaga mu mva saa kumi zo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umwepiskopi Gatolika wa Kisii, Joseph Mairura yayoboye umuhango wo gushyingura aba bantu witabiriwe n’abantu babarirwa mu magana biganjemo abayoboke b’iryo torero.

Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Daily Nation ku ya 4 Mutarama, Natalia, umunyeshuri wigaga muri Loreto Convent Mombasa na Claire, umunyeshuri mu ishuri ribanza rya SOS Hermann Gmeiner i Kisauni,bahise bagwa muri iyo mpanuka.

Marion yarokotse impanuka ariko yitaba Imana nyuma y’iminsi itandatu mu bitaro bikuru bya Coast igihe yari ari kwivuza.

Aganira na The Standard, Casmir Nyabuto, mukuru wa Bundi, yavuze ko abahungu 2 ba murumuna we barokotse iyo mpanuka barimo kuvurirwa mu bitaro Coast General Hospital.

Nyabuto yagize ati: “Nubwo turirira murumuna wanjye, umugore we ndetse n’abana babo batatu, turashimira Imana kuba yararokoye ubuzima bw’abana be babiri bato ubu bari mu bitaro kandi bameze neza.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger