AmakuruAmakuru ashushye

Umugabo n’abana be bafite uburwayi budasanzwe bwo mu isura umugore we aratakamba(Amafoto

Umugabo witwa Mvuyekure Omar ni utuye mu ntara y’iburasirazuba , mu karere ka nyagatare , yafashwe n’uburwayi budasanzwe bwibasiye igice cyo mu maso, bukaba ari uburwayi bukomeje kuba karabde ku muryango we kuko n’abana be babiri bavutse babufite.

Umugore we avuga ko yashakanye n’uyu mugabo abona ko icyo kibazo gihari ariko bidakabije cyane ku buryo yizeraga ko bishobora kuzamara igihe bigakira akaba muzima.

Uyu mugore n’umugabo we bamaze kubyarana abana bane, babiri muri bo bafite icyo kibazo gikomeje kumushengura umutima mu buryo bubabaje cyane.

Tuyisenge Mwadjabu, umugore w’uyu mugabo avugako yashakanye nuyu mugabo ubu burwayi bukiri buto cyane kuburyo wabonaga bugaragara ariko ntanicyo bitwaye cyane , ariko uko bakomeje kugenda babana ninako bwakomeje kugenda bukura .

uTuyisenge yakomeje avugako baje kubyara umwana wa mbere babona mwisura ye harimo ikibazo , ariko kidakabije uko nawe akomeza kugenda akura nabyo bikagenda birushaho kwiyongera , ngo barakomeje barabyara , umwana wa kabiri we noneho avuka ubona bikabije kurenza uwa mbere.

Ibi ngo byamubereye ikigeragezo gikomeye ariko ngo ntiyacika intege arongera aragerageza ashakisha undi mwana ngo kuko yifuzaga kuzabona nibura abyaye umwana udafite ubumuga.

Kugeza ubu abana ba 2 banyuma ubunako bo ntakibazo bafite , ariko nabwo avugako ntakizere afite kuko nabandi byagiye biza gahoro gahoro,

Umunyamakuru wa Afrimax waganiriye na bo, yageze muri uyu muryango bamubwiye uburyo abantu babaha akato bitewe nibi bibazo by’uburwayi bafite cyane cyane iyo bari gutambuka nko kumuhanda babavugiriza induru.

Mvuyekure Omar yavuzeko we bamwise Giturugunyu, ngo bashaka kumusebya , ngo ibyo yarabyihanganiye kuko ntakundi yabigenza ati :’’ibyo narangije kubyakira kuko singe wabyihaye wenda Imana yaturemye niyo izi iherezo ryacu’’.

Umwana wabo wimfura ageze mumashuri y’isumbuye we avugako kw’ishuri ahura nimbogamizi nyinshi kuko abandi bana bigana nawe usanga bamwinena akenshi ngo bakamubwirako isura ye izamera nkiya papa we ibyo bikamutera kwiheba.

Uyu muryango wa Mvuyekure Omar na Tuyisenge Mwadjabu bavugako nubwo bimeze gutya ntacyabatandukanya kitari urupfu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger