AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo mugufi ku Isi yitabye Imana

Umugabo mugufi cyane ku isi, nk’uko byemezwa n’ikigo Guinness World Records (GWR), yapfiriye mu bitaro byo mu gihugu cya Nepal afite imyaka 27.

Khagendra Thapa Magar akomoka mu karere ka Baglung muri Nepal, akaba yari afite uburebure bwa santimetero 67.08.

Umwe mubo mu muryango we yabwiye AFP ko yapfuye ejo ku wa gatanu azize indwara y’umusonga.

Ikigo Guinness World Records (GWR) gisanzwe kirebera hafi abantu n’ibintu bafite udushya twihariye tutakozwe cyangwa se tutigeze tugira uwo tugaragaraho, cyababajwe n’urupfu rwe kivuga ko kuba yari mugufi bitamubuzaga kubaho.

Bwana Magar, yamenyekanye ko ariwe mugabo mugufi ku isi yose, ubwo yashoboye gutembre ku munsi yari yagize isabukuru y’imyaka  y’imyakia 18 y’amavuko mu 2010, mu birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batari bake bavuye mu bice bitandukanye by’Isi.

Icyo gihe yavuze ati: ” Njyewe simbona ko ndi muto. Ndi umuntu mukuru. Kuba meze gutya ntibituma nshika integer ngo ndeke gukora ibinteza imbere ari nayo mpamvu ntacogora gushaka uko nagerageza gukora icyari cyo cyose cyanzanira inyungu”.

Ubwo Magari yari afite uyu mwanya haje kugaragara undi witwa Chandra Bahadur Dangi nawe ukomoka muri Nepal wari ufite uburebure bwa santimetero 54.6.

Uyu muri 2015 yaje gupfa bituma Magar asubirana uyu mwanya.

Magar yatangiye kubonwa n’umucuruzi warimo yitemberera ubwo yari afite imyaka 14 amutwara ahantu bifotoreza, ari naho abana batangiye gutanga amafaranga kugira bifotozanye na we.

Ikigo GWR kimaze kumumenya mu 2010, yazengurutse isi yose yerekanwa no ku mateleviziyo i Bulaya na Amerika.

Yanakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye byo gushishikariza ba mukerarugendo gutemberera muri Nepali.

Umwanditsi mukuru wa GWR, Craig Glenday, avuga ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Bwana Magar.

Nyuma y’urupfu rwa Magar,uyu mwanya w’umuntu mugufi ku Isi wahise ufatwa na  i Edward Hernandez ukomoka muri Colombia, akaba afite uburebure bwa santimetero 70.21

Twitter
WhatsApp
FbMessenger