Umugabo akurikiranweho kwiba imodoka itwara abarwayi
Police yo mugace ka Iganga muri Uganda yatahuye imodoka y’abarwayi Ambulance bivugwa ko yibwe ikuwe mu kinamba bogerezamo imodoka kizwi nka Isimba hydropower plant.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa land cruiser ifite pulake UAW 984Z yari isanzwe ikoreshwa na kampani yari yarayikodesheje CEC.
Mu iperereza ryakozwe n’ubuyobozi bwa polisi nyuma y’uko iyi modoka ibura, hakusanyijwe amakuru y’uko Ambulance yibwe avunwe aho bogereza imodoka kuko umushoferi wayo yari yabwiye sebuja ko yajyanye iyi imodoka kuyogesha.
Bivugwa nyuma y’uko iyi modoka ibura ku ikubitiro umushoferi wayo yaketswe mu bagize uruhare rwo kuba yakwibwa ndetse polisi ikaba ikomeje kumushakisha kugira asobanure neza icyo yaba abiziho.
Polisi yavuze ko n’ubwo imodoka yari yibwe yabonetse igiye gukomeza gukora iperereza ifatanyije n’uwitwa Musa Kagodda uzi neza umushoferi wayo witwa Mufumbiro Abdul wahise anatoroka.
Ubuyobozi bwa Polisi bwijeje abantu ko harakorwa igishoboka cyose kugeza igihe uyu mugabo abonekeye agatabwa muri yombi.