Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda n’umuyobozi wa polisi bari mu ruzinduko muri Tanzania
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza bari mu ruzinduko muri Tanzania rugamije gukomeza kongera umubano hagati y’izi nzego mu bihugu byombi.
General Jean Basco Kazura na CG Dan Munyuza bari muri uru ruzinduko muri Tanzania kuva kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicarasi 2021.
Muri uru ruzinduko rugamije gukomeza gutshimangira umubano hagati y’inzego z’umutekano hagati y’u Rwanda na Tanzania, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania Elias John Kwandikwa bagirana ibiganiro.
Muri ibi biganiro kandi harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, General Venance Salvatory Mabeyo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza na we yabonanye na mugenzi we wa Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro bagirana ibiganiro.
IGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rugamije gutiza imbaraga ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ku buryo izi nzego zifatanya mu guhashya ibyaha by’umwihariko iby’iterabwoba.
Yagize ati “Twumvikanye ko dufatanyije twembi na Polisi z’ibindi bihugu tugomba kurwanya ibi byihebe kandi tugomba kubitsinda.”
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro na we yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bagomba kubaho batekanye.
Ati “Abaturage bacu ; Abanyarwanda n’Abatanzaniya bagomba kubaho mu mutekano muri ibi bihugu byacu byombi ndetse no mu muryango wacu wa Afurika y’Iburasirazuba ku buryo umugizi wa nabi ukoze icyaha muri Tanzania agahungira mu Rwanda atazigera abona amahoro cyangwa se yakora icyaha mu Rwanda agahungira muri Tanzania, akamenya ko nta mahoro azagirira muri Tanzania.”
Aba bayobozi b’inzego z’umutekano mu Rwanda, biteganyijwe ko muri uru ruzinduko bazasura ibikorwa binyuranye by’inzego nk’izi muri kiriya gihugu.